Kwamamaza

MU MAHANGA

Papa Francis avuga iki ku bwiyahuzi n’ubuhezanguni byitirirwa idini ya Islam?

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Papa Francis avuga iki ku bwiyahuzi n’ubuhezanguni byitirirwa idini ya Islam?

Umushumba wa Kiliziya gaturika ku isi Papa Francis yavuze ko nta mpamvu yo guhuza Islam n’ ibikorwa by’ubwiyahuzi kuko ngo idini ntaho rihuriye n’abiyahuzi kandi ngo hafi ya buri dini ryose ngo riba rifite agatsiko k’abantu bananiranye ndetse yemeza ko no muri Kiliziya gatulika udutsiko nk’utwo na ho duhari.

Ibi yabitangarije abanyamakuru nyuma y’urugendo rwa gikirisitu yagiriraga muri Poland ubwo yari abajijwe impamvu atajya akomoza ku bwiyahuzi buvugwa mu idini ya Islam.

Papa Francis yavuze ko Idini ntaho rihuriye n’abiyahuzi ndetse avuga ko guhuza idini n’ibikorwa by’udutsiko tw’abantu bakora ibikorwa bibi biyitirira idini runaka atari byo kandi atari ukuri nkuko Aljazeera dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Yagize ati: "Amadini hafi ya yose agira udutsiko tw’abantu bananiranye, ntabwo ari byo guhuza Islam n’ubugizi bwa nabi, ntabwo nkunda kuvuga ubugizi bwa nabi bwitirirwa Islam"

Papa Francis yavuze ko udutsiko tw’abantu bananiranye tuba mu madini hafi ya yose ndetse no mu gihugu nk’u Butariyani gituwe n’abakirisitu benshi naho abiyahuzi babayo bityo ngo aramutse avuze ubugizi bwa nabi muri Islamu yabuvuga no muri kiliziya gatulika.

Ati: " Buri gihe iyo ngiye mu bitangazamakuru mbona ubugizi bwa nabi, kandi no mu bihugu birimo abakirisitu ubugizi bwa nabi buvugwayo, kandi abo ni abantu baba barabatijwe, ndamutse mvuze ubugizi bwa nabi muri Islam nanavuga ubukorwa na kiliziya gatulika"

Umushumba wa Kiliziya gaturika yavuze ko imitwe y’abarwanyi nka Islamic State n’indi mitwe iyishamikiyeho ari abantu ku giti cyabo ndetse ko ntaho bahuriye n’idini ya Islam cyanga indi dini iyo ari yo yose.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza