PAM nta bushobozi buhagije isigaranye bwo kwita ku banya-Nigeria

Porogaramu y’umuryango w’Abibumbye ishinzwe ibiribwa (PAM) yatangaje ko ubushobozi risigarabaye bwo kwita ku banya Nigeira bavanywe mu byabo n’intambara ari buke.

PAM ivuga ko ubushobozi isigaranye nta cyizere ko buzarenze muri Gicurasi uyu mwaka niba nta gikozwe.

Mu mafaranga PAM yagombaga gukoresha uyu mwaka, imaze kubona 13 % byayo gusa.

Mu majyaruguru ashyira Iburasirazuba bwa Nigeria, abantu basaga miliyoni enye bavuye mu byabo kubera ibitero by’umutwe wa Boko Haram.

PAM ivuga ko ubutabazi nibutaboneka vuba hari abaturage biganjemo abana bashobora kwicwa n’inzara.

Umwe mu bakozi ba PAM waganiriye na Reuters dukesha iyi nkuru, yatangaje ko nihatabaho kwizirika umukanda, ngo ibiryo bihari bitazarenza tariki 18 Gicurasi.
PAM muri Nigeria ikeneye amafaranga miliyoni 207 z’amadolari ya Amerika.

Uyu muryango uvuga ko inzara yateye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria yatewe n’amapfa yateye muri ako gace, kari gasanzwe ari ikigega cy’igihugu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo