Oscar Pistorius yakatiwe gufungwa imyaka 6 muri gereza

Oscar Pistorius uzwi nk’igihangange mu mikino orempike akatiwe imyaka itandatu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica uwahoze ari umukunzi we Reeva Steenkamp muri 2013

Kuri uyu wa gatatu tariki 06 Nyakanga 2016, ni bwo urukiko rw’Ikirenga rw’ahitwa Bloemfontein rwakatiye Oscar Pistorius igifungo cy’imyaka itandatu muri gereza nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kurasa akica uwahoze ari umukunzi we Reeva Steenkamp.

Pistorius w’imyaka 29 yarashe Reeva Steenkamp wari umukunzi we inshuro enye kuwa 14 Gashyantare 2013 (umunsi w’abakundana) akavuga ko yamwikanze amukeka ko ari umwanzi ubateye agahita amurasa atabigambiriye.

Gusa abashinjacyaha ndetse n’abagize umuryango w’uyu mukobwa bagiye bamushinja kuba yaramurashe abishaka ari na byo byamuviriyemo gukatirwa igifungo cy’imyaka itandatu muri gereza.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Pistorius gufungwa imyaka 15 kuko ari cyo gihano gito gihabwa uwishe umuntu muri Afurika y’Epfo, ariko umucamanza Thokozile Masipa yatangaje ko hari impamvu nyoroshyacyaha zemerera Pistorius kugabanyirizwa ibihano.

Umucamanza Thokozile Masipa yavuze ko nta gihano na kimwe gishobora gushimisha umuryango wa nyakwigendera kuko adashobora kugaruka ariko na none avuga ko Pistorius adakwiye kubabarirwa kuko icyaha cyo kwica kimuhama nubwo nta kimenyetso cyerekana ko yabikoze yabigambiriye.

Oscar Pistorius yari amaze umwaka umwe muri gereza ubu akaba asigaje imyaka itanu akarangiza igifungo yakatiwe cy’imyaka itandatu.


Pistorius yasezeye kuri mushiki we n’agahinda kenshi mbere yo kujyanwa muri gereza.

Oscar Pistorius yagiye yiregura kenshi kuri iki cyaha ndetse agenda agaragaza uburyo atiyiciye umukunzi yakundaga cyane ku bushake ariko ubushinjacyaha buvuga ko uko byagenda kose niyo ataza kwica uwari umukunzi we nubundi yari kuba akoze icyaha cyo kwica kandi ko agomba kukiryozwa.


Ubwo yireguraga bwa nyuma kuwa 15 Kamena, Pistorius yakuyemo inyunganirangingo mu rukiko kugirango yereke abacamanza ubumuga bwe.


Umukobwa Pistorius ashinjwa kwica bigeze kugirana ibihe byiza

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo