Oscar Pistorius arakekwaho gushaka kwiyahura

Oscar Pistorius ufungiwe icyaha cyo kwica umukobwa wari inshuti ye yaraye ajyanwye kwa muganga igitaraganya nyuma yo kugaragara yakomerekeye aho yari ari muri gereza bikaba bikekwa ko yaba yashatse kwiyahura ariko we akavuga ko yahanutse ku gitanda agakomereka.

Nyuma yo gukomereka Oscar Pistorius yajyanywe ku bitaro bikuru byitwa Kalafong Hospital biherereye i Pretoria.

Nubwo Singabakho Nxumalo, Umuvugizi w’urwego rushinzwe amagereza n’ibikorwa byo kugorora yavuze ko Pistorius yakomeretse ahanutse ku gitanda, ikinyamakuru City Press cyandikirwa muri Afurika y’Epfo cyatangaje ko cyaganiriye n’umwe mu bantu bakorana bya hafi n’abaganga bakora ku bitaro Pistorius yavuriwemo batangaza ko Pistorius yaba yikomerekeje abishaka agamije kwiyahura.

Gusa uyu muvugizi abajijwe ibyo kuba Pistorius yaba yashatse kwiyahura yavuze ko atakwemeza ayo makuru avuga ko ibyo ari ibihuha ariko avuga ko iperereza ririmo gukorwa.

Iki kinyamakuru kandi kivuga ko abarinzi babiri bashinzwe infungwa bagitangarije ko basanze inzembe mu cyumba Pistorius afungiwemo ubwo bakoraga ubugenzuzi nyuma yo kumujyana kwa muganga.

Amakuru yo kuba Pistorius yashatse kwiyahura yavugurujwe na Carl Pistorius uvukana na Oscar Pistorius aho yanditse ku rukuta rwe rwa twitter ahamya ko yahanutse ku buriri aryamye ndetse ko ibyo kuba yashatse kwiyahura ari ikinyoma.

Oscar Pistorius ngo yagejejwe ku bitaro aherekejwe n’abarinzi ba gereza basaga 10 aziritse ibipfuko (bandages) ku bice by’amaboko kuko ngo hari hakomeretse cyane.

Pistorius yakatiwe igihano cy’imyaka itandatu azira kwica uwari umukunzi we Reeva Steenkamp. kuri ubu akaba afungiye muri Gereza ya Kgosi Mampuru mu Mujyi wa Pretoria nyuma yo gukatirwa ku itariki 6 Nyakanga 2016

Pistorius yaburanye avuga ko atiyiciye umukunzi we abishaka akavuga ko yamwikanze akamurasa azi ko ari umwanzi wabateye we n’umukunzi we ariko ubushinjacyaha bwo bwamuhamije icyaha cyo kumwica abigambiriye buvuga ko yamurashe bamaze gutongana, hari muri Gashyantare 2013 ku munsi mukuru w’abakundana.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo