Kwamamaza

MU MAHANGA

Obama yahuye na Perezida uherutse kumutuka

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Obama yahuye na Perezida uherutse kumutuka

Perezida Barrack Obama yahuye na Perezida wa Perezida wa Philippines Rodrigo Duterte uherutse kumutuka ko ari umwana w’indaya.

Obama na Duterte byari bitagenyijwe ko bahura kuri uyu wa Kabiri mu gihugu cya Laos mu nama y’ibihugu byo mu majyepfo ashyira u Burasirazuba bwa Aziya.

Guhura kw’aba bakuru b’ibihugu kwaje kuburizwamo na Perezidansi ya Amerika, nyuma y’uko Duterte atutse Obama ko ari umwana w’indaya.

Duterte yabitangarije abanyamakuru ubwo bari bamubajije icyo azasubiza Obama namubaza impamvu abacuruzi b’ibiyobyabwenge bicwa umusubirizomu gihugu cye.

Icyo gihe yagize ati "Ugomba kwitonda no kubaha, ntupfe kohereza ibitangazo (amatangazo).Wa mwana w’indaya we, nzakuvumira muri iyo nama.Tuzivurugutana nk’ingurube mu byondo nuramuka ubikoze.”

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Telegraph, Obama na Duterte bagiranye ibiganiro kuri uyu wa Gatatu, mu cyumba cyaberagamo inama y’abakuru b’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Aziya.

Perezidansi ya Amerika ntiyatangaje ibyo baganiriyeho, gusa yatangaje ko byari ibiganiro bigufi kandi byiza.

Nubwo byateye impungenge ko ibitusi bya Duterte byazambya umubano w’ibihugu byombi, Amerika na Philippines basanzwe bafitanye ubufatanye mu bya gisirikare ndetse no mu ntambara.

Kuva yajya ku butegetsi muri Kamena, abanyabyaha bagera kuri 3000 bamaze kwica kandi umubare munini ni uw’abafite aho bahuriye n’ibiyobyabwenge.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza