Obama yahagaritse ibiganiro yari kugirana na Perezida wamututse kuri nyina

11

Perezida Duterte (ibumoso) yatutse Obama

Perezida Barrack Obama yakuyeho ibiganiro byagombaga kumuhuza na mugenzi we wa Philippine Rodrigo Duterte wamwise umwana w’indaya.

Byari biteganyijwe ko Obama na Duterte bahura kuri uyu wa Kabiri mu gihugu cya Laos mu nama y’ibihugu byo mu majyepfo ashyira u Burasirazuba bwa Aziya.

Philippine ni igihugu kirangwamo ubwicanyi bwo ku rwego rwo hejuru ku bacuruzi b’ibiyobyabwenge.

Ku murongo w’ibyo Obama yagombaga kuganira na Duterte hariho n’ibyo byo kuba igihugu cye gihana cyihanukiriye abacuruzi b’ibiyobyabwenge.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru mbere yo kwerekeza i Laos, Duterte yabajijwe icyo azasubiza Obama naramuka amubajije ku bwicanyi bukabije bukorerwa abacuruzi b’ibiyobyabwenge.

Duterte yasubije agira ati “Ugomba kwitonda no kubaha, ntupfe kohereza ibitangazo (amatangazo).Wa mwana w’indaya we, nzakuvumira muri iyo nama.Tuzivurugutana nk’ingurube mu byondo nuramuka ubikoze.”

Obama nyuma y’inama y’ibihugu 20 bikize ku isi (G20) yaberaga mu Bushinwa, yabajijwe niba azitabira inama n’umuntu wamututse, maze avuga ko yasabye ababishinzwe mu biro bye kureba niba hari icyo ibyo biganiro byatanga.

Nyuma y’amasaha make, Perezidansi ya Amerika yatangaje ko nta biganiro bikibaye hagati ya Obama ana Duterte, ahubwo ngo azahura na Perezida wa Koreya y’Epfo Park Geun-hye.

Obama agiye ku rutonde rurerure rw’abantu Duterte amaze gutuka kuri ba nyina barimo Ambasaderi wa Amerika muri Manila na Papa Francis, Umunyamakuru n’abandi.

The Guardian dukesha iyi nkuru yatangaje ko Duterte yiyamamaza yavuze ko azica abantu ibihumbi 100 mu gikorwa cyo guhiga abacuruza ibiyobyabwenge.

Duterte wagiye ku butegetsi muri Kamena uyu mwaka, yanenzwe na Ban Ki Moon ku bwicanyi bukabije bukorerwa abacuruzi ibiyobyabwenge, ariko Duterte we avuga ko ntacyo bimubwiye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 11

  1. Hhhh ndumiwe nukuri noese wumva ubwo muperezida atarabaye mwishyamba ntibibatangaze nawe afata

    kubiyobya bwenge

  2. Hhhh ndumiwe nukuri noese wumva ubwo muperezida atarabaye mwishyamba ntibibatangaze nawe afata kubiyobya bwenge

  3. ego k!!!president kok ahaaaa njy ndumv biba bitanumvikan ark ndumva atuk n abant bubashywe gusa!! n Papa?!!

  4. Ubwose umuperezident utukana abaturage ayobora bo bazamera bate?naho ibiyobyabwenge byo n intambara nk iyindi ese ko bo baba bica abantu bibaha abantu barangiza bag fat and impinja n abakecuru k ungufu impanuka mu mumuhanda bakica n abantu babambura ngo babibigure.

  5. 1 | 2

Tanga Igitekerezo