ONU mu iperereza kuri Tanzaniya na Uganda ku bikorwa bakorana na Koreya ya Ruguru

Umuryango w’abibumbye uri mu iperereza ku bihugu byo muri Afurika bifitanye imikoranire ya hafi na Koreya ya Ruguru harimo na Uganda na Tanzaniya bivugwa ko bikorana ubucuruzi n’iki gihugu kiri mu bihano.

Umuryango w’abibumbye uherutse gufatira ibihano Koreya ya Ruguru kubera gukomeza gucura no gukoresha ibitwaro bya kirimbuzi. Mu bihano yafatiwe harimo iby’ubukungu bivuze ko itemerewe gukorana ubucuruzi n’ibindi bihugu.

Onu ivuga ko hari ibihugu bya Afurika bikomeje gukorana nayo ubucuruzi bigatuma ibihano yafatiwe bitajya mu bikorwa uko bikwiye. Tariki ya 9 Nyakanga uyu mwaka wa 2017 impuguke za ONU zasohoye icyegeranyo ko igihugu cya Tanzaniya kiri gukorana bya hafi na Koraye ya Ruguru mu bikorwa bya gisirika bituma iyi Koraya yinjiza miliyoni zisaga 13 z’amadorali ya Amerika.

Ikinyamakuru Business Daily Africa kivuga ko kampani ya Koreya ya Ruguru yitwa Haeguemgang Trading Corporation iri gufasha Tanzaniya gusana no guteza imbere missile zayo zo kwikingira ibisasu.

Aba bashakashatsi b’umuryango w’abibumbye bavuga ko Tanzaniya itaratanga ibisobanuro kuri ibyo birega kandi ko isabwa kwisobanura.

Uganda yo yatangaje umwaka ushize wa 2016 ko ihagaritse imyitozo ya gisirkare ikorana na Koreya ya Ruguru gusa aba bashakashatsi ba ONU bakavuga ko imyitozo itigeze ihagarara kuko ngo na n’ubu igikomeza.

Kugeza ubu iri perereza rya ONU rirakomeza gukorwa no mu bindi bihugu bya Afurika nka Angola, DRC, Namibiya .Mozambique, Eritereya, Botswana na Mali nabyo ngo bigikomeje imikoranire na Koreya ya Ruguru.

Nikki Haley uhagarariye Leta Zunze ubumwe z’ Amerika mu muryango w’Abibumbye yavuze ko ibihugu byose bizakomeza gukorana ubucuruzi na Koreya ya Ruguru bizafatirwa ibihano.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo