Kwamamaza

MU MAHANGA

`Nzemera intsinzwi amatora nakorwa mu mucyo- Uhuru Kenyatta

Yanditswe

kuya

na

Editor1
`Nzemera intsinzwi amatora nakorwa mu mucyo- Uhuru Kenyatta

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yavuze ko azemera insinzwi mu gihe amatora yakozwe mu mucyo.

Ibi Perezida Kanyatta yabitangaje kuri televiziyo kuwa gatandatu w’icyumweru ndetse asaba abo bahanganye kuzemera ibyavuye mu matora basigasira umutekano w’igihugu cyabo.

Yavuze ko leta ayoboye ishaka ko amatora bari kwitegura azarangwa n’umutekano usesuye ari nayo mpamvu abashinzwe umutekano bahawe ibikoresho byose bishoboka ngo bahangane n’uwashaka kuwuhungabanya.

Uhuru Kenyatta kandi yabijajwe ku byo we n’ishyaka ahagarariye rya Jubliee bakoze mu kurwanya inzara, guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko, gukorana n’ibindi bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, uduce tumwe twirengagijwe,iterabwoba n’ibindi.

Ku bice bivugwa ko byirengagijwe, Uhuru Kenyatta yavuze ko hakozwe byinshi mu myaka aho hubatswe imihanda, no kuhashyira amashanyarazi. Gusa yanemeye ko hari ibitaragerwaho bikiri gukorwa.

Amatora yo muri Kenya akunze kurangwa n’imvururu aho muri 2008 abantu bamwe bapfuye abandi bagasahurwa.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza