Kwamamaza

MU MAHANGA

“Numvaga ntashaka kuva mu nzu” Clinton nyuma yo gutsindwa na Trump

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
“Numvaga ntashaka kuva mu nzu”  Clinton nyuma yo gutsindwa na Trump

Bwa mbere Hillary Clinton wiyamamarizaga umwanya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaye mu ruhame kuri uyu wa Gatatu ndetse anavuga impamvu yari amaze iminsi atagaragara.

Mu cyumweru gishize nibwo Hillary byatangajwe ko yatsinzwe na Donald Trump ku mwanya wa Perezida wa Amerika.

Hillary ubwo yari mu gikorwa cyo gushaka inkunga yo gufasha abana mu mujyi wa Washington DC, yavuze ko gutsindwa ari ibintu bitoroshye.

Yagize ati “Ndababwira ko kuza hano atari ikintu cyanyoroheye.Hari igihe cyageze mu cyumweru gishize, ubwo numvaga nakwizingira mu nzu, nkafata igitabo ubundi sinsohoke.”

Ubusanzwe mu matora rusange Clinton yari yatsinze Trump ariko hakurikijwe uburyo bukoreshwa bwo kubara amajwi, Trump aramutsinda.

Yavuze ko gustindwa atari we byananiye kwakira gusa. Ati “Nzi ko benshi muri mwe mwababajwe n’ibyavuye mu matora. Nanjye ni uko, sinabasha kubisobanura.Ndabizi ntibyoroshye, ndabizi ko mu cyumweru gishize benshi muri mwe mwibajije niba Amerika ikiri uko yahoze.”

Icyakora Hillary yavuze ko uko byagenda kose, Amerika ikiri igihugu cyabo kandi bagomba kurwanaho.

Ati “Amerika ifite akamaro.Abana bacu bafite akamaro.Mwizere igihugu cyacu, murwanirire indangagaciro zacyo kandi ntimucogore.”

Ubwo yari amaze gutsindwa mu cyumweru gishize, Clinton yasabye abari bamushyigikiye guha amahirwe Trump akayobora.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko yabwiye itangazamakuru ko ugutsindwa kwe kwagizwemo uruhare na James Comey, Umuyobozi w’ibiro bishinzwe iperereza (FBI) watangije iperereza ku butumwa bw’ibanga Clinton yakekwagaho kohereza akoresheje mudasobwa ye bwite, mugihe hari hasigaye amasaha make bakinjira mu matora.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza