Kwamamaza

MU MAHANGA

Numvaga ari cyo gihe cyo gupfa kwange: Engel asobanura uko yakubiswe na Grace Mugabe

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Numvaga ari cyo gihe cyo gupfa kwange: Engel  asobanura uko  yakubiswe na Grace Mugabe

Gabriella Engels umukobwa wakubiswe n’umugore wa Perezida Mugabe yatangaje ko yakubiswe azira abahungu be ku buryo bukomeye ngo yumvaga ari wo munsi wo gupfa kuri we.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza Dailymail yatangaje ko Grace Mugabe yamukubitanye imbaraga nyinshi bigeza aho yumva agiye gupfa.

Ati :”Yankubise nabi cyane akoresheje ingufu ze zose uko abishoboye ntababeshye numvanga ari cyo gihe cyo gupfa kwange. Abamurinda bose bararebaga ibyabaga narariraga cyane ariko ntawigeze ashaka kuntabara.”

Abajijwe uko yamenyanye n’abahungu ba Mugabe ari na bo yaziraga yavuze ko bamwibwiye izina rimwe bituma atabasobanukirwa gusa ngo ubwo yakubitwaga abo abahungu ntibari kumwe na we .

Ati :”Chatunga Mugabe naramwibwiye ariko we ntiyigeze ambwira irindi zina rye, rero sinigeze menya uwo ariwe . Ku cyumweru nijoro jyewe n’izindi nshuti zaturutse muri Zimbabwe twari twahuye, abo bahungu ba Mugabe ntanabo nigeze mbona aho , bari bonyine mu cyumba igihe uyu mugore yazaga atangira kudukubita.”


Engel Gabriella yakomerekejwe ku mutwe

Yavuze ko ubwo Grace Mugabe yamukubitaga atari amuzi ati:”Sinarinzi uwo ariwe yadukubitaga atubaza aho abahungu be bari twakomezaga gusubiramo ko tutazi aho bari kuko tutari twigeze tunababona. Ariko ntiyatwumvaga ahubwo yafashe insinga z’amashanyarazi atangira kuzidukubita birangira adukomerekeje.”

Yakomeje agira ati:”Umwe mu nshuti zange yashoboye kumucika ariruka ariko jyewe n’indi nshuti yange imwe twakomeje gukubitirwa muri icyo cyumba. Narakomerekejwe ariko akomeza kunkubita kugeza igihe ntangiye kubona amaraso amanuka mu isura yange atangira kumeneka hasi.”

Uyu mukobwa w’umunyamideli avuga ko yari abayeho kubera isura ye kuko ariyo yamufashaga kumurika imideli bityo ko uyu mugore yamwiciye akazi.

Yavuze ko atitaye kucyo umugore wa Mugabe aricyo ahubwo icyo ashaka ni uko agezwa imbere y’inkiko akabazwa ibyo yamukoreye. Hagati aho byavugwaga ko umugore wa Mugabe yaba yarishyikirije polisi ya Afurika y’Epfo ariko umuvugizi wayo yabihakanye.


Uyu mukobwa ni umunyamideli ubusanzwe

Gusa ngo byitezwe ko uyu mugore ashobora kwitaba urukiko mu gihe cya vuba. Vish Naidoo yavuze ko iperereza rigikomeje kugirango bamenye ishingiro ry’ibi byaha Grace Mugabe aregwa.

IBITEKEREZO

  • Mahame Yanditse:

    Yamukubise buhoro, nanjye namukosora, ishyire mu mwanya wa first lady usanze umukobwa nkuriya utiyubaha yagiye kwibambaza ku muhungu wawe, uzi na paparazi ziri hanze aha. mwene bariya baba bashaka amakuru yo gushyira mu binyamakuru kugirango bamamare ariko bisiga isura mbi umwana wo muri nyobozi.
    Gusa first lady nuko yakubiyemo umujinya agakomeretsa ariko iyo akubita ahandi ntamwangize isura. naho ubundi nundi wo ku rwego rwe byamubaho

  • Claude Yanditse:

    Amuhe impozamarira kuko yamutesheje agaciro Ku ka rubanda,

  • Soso Yanditse:

    Ehhhhhhh birababaje kbs gukubita umuntu umuziza ubusa ESE niwe uzakundira abahungu be cg bazikundi siyarakwiye gukubita abakobwa babandi abibazwe pe kd banamukatire urumukwiye kko nukwica umuntu

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza