Perezida Nkurunziza yamaganye abanyaturukiya bakoze nk’ibyo Gen Niyombare yamukoreye

Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yamaganye ibitero byagabwe n’abashakaga gufata ubutegetsi mu gihugu cya Turukiya.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Perezida w’uBurundi Pierre Nkurunziza yamaganye iki gikorwa cyo gushaka gufata ubutegetsi bwa Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan ashimira kandi abaturage ababashije kwishyira hamwe bagahagarika uku gushaka gufata ubutegetsi.

Yagize ati:"Ndamagana uku gushaka gufata ubutegetsi kandi ndashimira abaturage ba Turikiya imbaraga no kwishyira hamwe bagize mu kubihagarika vuba hakurikijwe amategeko."

Ubutumwa bwatanzwe na Perezida w’uBurundi Pierre Nkurunziza abunyujije kuri Twitter

Nyamara n’ubwo Perezida w’u Burundi Nkurunziza ari umwe mu bamaganye iki gikorwa cyo gushaka gufata igihugu muri Turukiya, yabikoze mu gihe igihugu cye na cyo muri ino minsi kitorohewe n’ingaruka zituruka kubisa n’ibyabaye kuri mugenzi we Perezida wa Turukiya.

Ni nyuma yo kwiyamamariza umwanya wa Perezida w’u Burundi bikaza kurangira anegukanye uwo mwanya,bimwe mu byateje imvururu zidasanzwe mu gihugu cy’u Burundi zatumye bamwe mu bayobozi n’abasirikare bakuru bitandukanya na we bashaka kumuhirika ku butegetsi nubwo byaje gukomwa mu nkokora bikarangira uwari ayoboye icyo igikorwa General Niyombare Godfroid ahunze abandi bagafunga.

Perezida Nkurunziza yamaganye iby’iki gikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Recep Tayyip Erdogan nyuma y’uko mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2016 humvikanye urusaku rw’amasasu hagati y’ingabo z’igihugu cya Turukiya n’abasirikare bashakaga guhirika ubutegetsi aho abarenga 60 bishwe abandi bagera ku 1,000 barakomereka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo