Kwamamaza

MU MAHANGA

Nizeye ko nimfa nzazuka -Perezida Museveni

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Nizeye ko nimfa nzazuka -Perezida Museveni

Bishop Joseph Franzelli yakira Perezida Museveni mu muhango wo gutangiza umushinga w’inyubako

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yatangaje ko ashingiye ku myerere ya gikirisitu afite, ngo yizeye ko napfa azazuka nkuko na Yesu Kirisitu yapfuye akazuka.

Uyu uyobozi yatangaje ko adatewe ubwoba n’urupfu kuko Yesu yarutsinze kandi ngo abamwizera bose yabahaye gutsinda urupfu nkuko na we yarutsindishije umuzuko.

Ibi Museveni yabivugiye mu muhango wo gutangiza igikorwa cyo gukusanya amashiringi yo kubaka katedarale ya Lira muri Diyosezi ya Lira, ni umushinga uzatwara asaga Miliyari ebyiri z’amashiringi ya Uganda.

Museveni yagize ati: "Twese turi abakirisitu, kuko Yesu yaje, akitanga agapfa, agahambwa ariko akazuka. Igihe yazukaga, yaduhaye twese icyizere ko natwe tuzazuka. Iyaba Yesu atarazutse, nta bukirisitu bwaba buriho. Yego sindapfa ngo mbashe kuzuka, ariko nizeye ko nimfa nzazuka kuko ndi umukiririsitu "

Museveni mu gushimangira iri jambo, yifashishije umurongo wa Bibiliya uboneka mu rwandiko 1 Abakorinto 15:26 havuga hati: "Umwanzi uzaheruka gukurwaho ni urupfu"

Museveni mu kugaragaza ko ashyigikiye umushinga w’iyi nyubako yahise atanga Miliyoni 90 ako kanya, anagura ikimasa Miliyoni 10, anasezeranya ko azatanga izindi Miliyoni 310 z’amashiringi ya Uganda.

Hari n’abandi bayobozi bitanze barimo abadepite n’aba Minisitiri. Kubaka no kuvugurura izi nyubako ngo bigamije kwitegura kwizihiza yubile y’imyaka 50 iyo Katedarali ya Lira imaze ibayeho.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza