Kwamamaza

MU MAHANGA

Nigeria: Inzego z’umutekano zirashinjwa kwicira abantu 150 mu myigaragambyo

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Nigeria: Inzego z’umutekano zirashinjwa kwicira abantu 150 mu myigaragambyo

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa Muntu (Amnesty International ) urashinja inzego zishinzwe umutekano muri Nigeria kuba zarishe abantu 150 bari mu myigaragambyo y’amahoro kuva muri Kanama 2015.

Raporo ya Amnesty International iravuga ko igisirikare cya Nigeria cyagiye gikoresha ingufu z’umurengera ndetse zikaba zaranishe abantu batandukanye babaga bari mu myigaragambyo y’amahoro.

Polisi ya Nigeria yo yahakanye ibyo birego ndetse igisirikare cya Nigeria cyo cyavuze ko uyu muryango mpuzamahanga wakoze iyi raporo ushaka gutokoza isura yabo nkuko BBC ikomeza ibitangaza.

Amnesty yo iravuga ko ibyo yatangaje ari ukuri kuzuye kuko ivuga ko yashingiye ku byo yasubijwe n’abantu 200 yabajije, amafoto asaga 100 agaragaza ibyaberaga mu myigaragambyo itandukanye ndetse n’amashusho yafashwe agera kuri 87.

Iyi raporo ya Amnesty iratanga urugero rw’abantu 60 biciwe ahitwa Onitsha muri Gicurasi uyu mwaka. Muri iyi raporo bagaragaza ko imibare y’abantu bishwe ishobora no kuba irenga 150.

Mu mwaka ushize abatuye mu ntara ya Biafra babarizwa mu gace k’amajyaruguru ya Nigeria bagiye bakora imyigaragambyo y’amahoro bavuga ko bashaka gushinga Leta yigenga.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza