Kwamamaza

MU MAHANGA

Nigeria: Umugore wa Perezida Buhari aramushinja ikimenyane no gukorera mu kwaha kw’abandi

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Nigeria: Umugore wa Perezida Buhari aramushinja ikimenyane no gukorera mu kwaha kw’abandi

Aisha Buhari umugore wa Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yavuze ko adashobora kongera kumutora cyangwa kumwamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ataha niba adakoze impinduka mu bagize guverinoma.

Mu kiganiro Aisha Buhari yagiranye na BBC, yavuze ko Perezida Buhari atazi neza abantu yahaye akazi mu myanya y’ubuyobozi bukuru bw’igihugu.

Yavuze ko guverinoma yihariwe n’abantu bamwe bakorera iruhande rwa Perezida.

Ubusanzwe Perezida Buhari yatowe mu mwaka ushize agamije kurandura burundu ruswa n’ikimenyane byibasiye iki gihugu cyane cyane mu gutanga imyanya y’abagize bagize guverinoma.

Nubwo iki cyemezo cy’umufasha wa Buhari gishobora kubabaza benshi mu bagize guverinoma ngo kirerekana ko Buhari agomba gukora impinduka vuba nkuko yabyiyemeje ubwo yatorerwaga kuyobora iki gihugu.

Ubwo yarahiriraga kuyobora iki gihugu, Buhari yashimangiye ko agiye guca ikimenyane mu gutanga imyanya y’ubuyobozi muri Guverinoma agira ati: “indahiro yange nta muntu numwe igenewe, igenewe abaturage bose”

Mu magambo ye, Aisha Buhari yashimangiye ko abantu Perezida aha imyanya atari we ubatoranya kuko ngo abenshi ntanabo aba azi ahubwo ngo bashyirwaho n’abandi bantu basa n’aho btegeka Perezida bashingiye ku kimenyane.

Ati: “nk’urugero, Perezida ntabwo azi abantu 45 muri 50 yayaye akazi kandi nange ntabwo mbazi nubwo ndi umugore we tumaranye imyaka 27 yose”


Aisha Buhari ngo ntazongera kwamamaza umugabo we Muhammadu Buhari nadahindura imikorere

Aisha yakomeje avuga ko hari abantu Perezida Buhari yahaye akazi badasangiye icyerekezo cy’ishyaka ryabo rigamije kuzamura bose. Avuga ko ibi Buhari abikora abikoreshejwe n’abantu bake bamwigaruriye bamujya mu matwi bakamutegeka uwo aha kazi agakorera mu kwaha kwabo.

Ati: “Usanga hari abantu birirwa biyicariye mu ngo zabo bapfumbase amaboko ngo bategereje guhamagarwa ngo bayobore ikigo runaka cyangwa Minisiteri”

Umunyamakuru wa BBC yamusabye kugira abo avuga mu batuma umugabo we afata ibyemezo bibogamye yanga kugira uwo atunga urutoki ati: “uzabamenya nukurikira televiziyo”

Uyu mugore avuga ko umugabo we ataramubwira niba aziyamamaza muri 2019 ariko ngo ibintu nibikomeza kugenda uko bimeze ubu ngo ntashobora kongera kumwamamaza asaba abagore kumutora nkuko yabikoze mu matora aheruka.

Icyakora, umufasha wa Buhari yavuze ko kuva umugabo we atowe yishimira ko yahanganye na Boko Haram yari yarazambije umutekano mu majyaruguru ya Nigeriya kuva muri 2009

IBITEKEREZO

  • MBONANKIRA jean claude Yanditse:

    uwo mugore wa nyakubahwa numunyakuri kandi ndizera ntashidikanya ko buhari nawe arumviraho agakora ibyo yasezeranije abamutoye.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza