Kwamamaza

MU MAHANGA

Nigeria:Perezida Buhari yakopeye imbwirwaruhame ya Barrack Obama

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Nigeria:Perezida Buhari  yakopeye  imbwirwaruhame ya Barrack Obama

Perezida Obama (iburyo) na Buhari (ibumoso)

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yakoresheje amagambo asa n’ayo Barrack Obam uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakoresheje ubwo yatangaga imbwiraruhame ye ya mbere nka Perezida mu mwaka wa 2008.

Buhari yakoresheje ayo magambo kuri uyu wa Kane, mu gutangiza ubukangurambaga bwiswe “All Begins with Me” bugamije kugarura ubumuntu mu baturage ba Nigeria.

Muri iyi mbwirwaruhame yahamagariye abanya-Nigeria kugira umutima ukunda igihugu,birinda gusubira mu bibazo igihugu cyabo cyavuyemo.

Ikibazo si icyo yashakaga kuvuga, ahubwo ikibazo cyabaye gukoresha amagambo asa n’ayo Obama yakoresheje.

Buhari yagize ati “Tugomba kwirinda kutagwa mu matiku, ibidafite umumaro n’ubwenge buke byashegeshe igihugu cyacu mu myaka myinshi ishize.Reka twimike undi mutima wo kumva ko ibintu bitureba, umutima wo gufashanya, gukunda igihugu no kwitanga.Reka twese dufatanye dukore, tutikorera gusa ahubwo dukorera umwe ku wundi.Icyo ibi byatwigishije nuko tutatera imbere, mu gihe rubanda nyamwinshi ibabaye.”

Aya magambo ajya gusa neza n’ayo Barrack Obama yavuze mu mwaka wa 2008 ubwo yari amaze gutorwa nka Perezida wa Amerika.

Nk’uko Ikinyamakuru Ibtimes cyo mu Bwongereza cyabyanditse, nyuma y’iri jambo Perezidansi ya Nigeria yasohoye itangazo ryemera ko habayeho gukopera mu mbwirwaruhame ya Obama, ariko ngo uwabikoze agomba guhanwa.

Gusa iryo tangazo ryasabaga ko abaturage barenza maso ibyabaye, bagakangukira ubutumwa burimo bwo guhinduka.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza