Nigeria: Ku kibuga cy’indege hafatiwe forode y’imifuka ipakiye inoti zipima ibiro 150

Ngiyo imifuka yari ipakiye amafaranga

Abashinzwe umutekano muri Nigeria barimo gushakisha umuntu wajyanye ku kibuga cy’indege imifuka yuzuyemo imifungo y’amafaranga apima ibiro 150 afite agaciro kangana n’amadorari ya Amerika 155,000 ($155,000) yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Nigeria atwawe mu buryo bwa forode.

Aya mafaranga ngo yari inote zikoreshwa mu gihugu cya Nigeria (naira) akaba yafatiwe ku cyuma kigenzura imizigo ku kibuga cy’indege cya Kaduna ari mu mifuka ifunzwe neza. Ubariye mu mafaranga ya Nigeria aya mafaranga ngo arasaga Miliyoni 49.

Ayo mafaranga bikekwa ko yari yibwe ntihamenyekanye nyirayo gusa hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane aho yaturutse n’abantu bari bayatwaye mu buryo bwa forode ndetse n’abo bari bagiye kuyoherereza.

BBC yatangaje ko ayo mafaranga yafashwe ku makuru yahawe komisiyo ishinzwe kugenzura ibyaha bimunga ubukungu n’umutungo w’igihugu muri Nigeria.

Ayo mafaranga ngo yafashwe kuwa kabiri ubwo abashinzwe kugenzura imizigo bagaragazaga ko hari ikintu kidasanzwe cyinjijwe ku kibuga cy’indege hagakorwa igenzura mu mizigo yose.


Ayo mafaranga ngo yari agifunze neza

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo