Nigeria:Hari kwigwa itegeko ribuza abagabo bakennye gushaka abagore benshi

Umuyobozi mu idini ya isilamu muri leta ya Kano mu majyaruguru ya Nigeria yavuze ko bari kwiga umushinga w’itegeko rizajya ribuza abagabo bakennye kurongira abagore benshi.

Muhammadu Sanusi II, uwa kabiri mu bayobozi b’idini ya isilamu bavuga rikijyana muri Nigeria yavuze ko ubukene n’ubuharike bwiganje muri icyi gihugu bifite aho bihurira n’iterabwoba.

Yatangaje ko hashize umwaka itsinda ry’inzobere ryiga kuri uwo mushinga w’itegeko kandi ngo nibirangira bazarishyikiriza guverinoma iryemeze.

Ibinyamakuru byo muri Nigeria byanditse ko uwahoze ayoboye banki y’igihugu yagize ati "twese abo mu majyaruguru twagezweho n’ingaruka z’ubukungu zatewe n’abagabo batushoboye banga gushaka umugore umwe, bakarongora bane.Birangira babyaye abana 20 badashoboye kurera no kurihira amashuri; Ababa bagakurizamo kujya mu mihanda bakaba abajura n’abaterabwoba."

Icyakora yakomeje avuga ko nta mpamvu umugabo atashaka abagore benshi mu give ashoboye kubabinera ibyo bakeneye nkuko ikinyamakuru Africa news cyabitangaje.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo