Nigeria:Abantu 53 batawe muri yombi bazira kwitabira ubukwe bw’abatinganyi

1

Abantu 53 kuri uyu wa Gatatu bagejejwe imbere y’urukiko muri Leta ya Kaduna bashinjwa kuba baritabiriye ubukwe bw’abatinganyi.

Abo bantu bafashwe tariki 15 Mata ubwo bari bagiye mu bukwe bw’abatinganyi bwabereye mu kabari .

Bashinjwa gukora inama itemewe ndetse no gukorana n’agatsiko katemewe n’amategeko.

Abaregwa babwiye umucamanza ko barengana ndetse basaba ko barekurwa bagakurikiranwa bari hanze.

Umucamanza yemeye ko barekurwa by’agateganyo ariko buri wese agatanga ibihumbi 500 by’amanaira .

Muri 2014 Nigeria nibwo yashyizeho itegeko ryamagana ubutinganyi n’igisa nabwo cyose ndetse ubufatiwemo arahanwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Abo bajyinga bose nubundi bari bakwiriye gufugwa kbsa kuko ijyistina jyisa ntago cyemerewe gushakana kandi nabandi bose bamenyeko bitemewe murakoze

Tanga Igitekerezo