Kwamamaza

MU MAHANGA

‘Ndifuza ko Kabila ahabwa umwanya wo kugenda nta sasu rivuze’ Vital Kamerhe

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
‘Ndifuza ko Kabila ahabwa  umwanya wo kugenda nta sasu rivuze’ Vital Kamerhe

Vital Kamerhe umuyobozi w’ishyaka UNC

Umuyobozi w’ishyaka UNC (Union pour la nation congolaise) Vital Kamerhe yatangaje ko bakwiye gukora ibishoboka byose Perezida Joseph Kabila agahabwa umwanya wo kuva ku butegetsi nta maraso n’amwe amenetse.

Hashize iminsi haba ibiganiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bihuza abayobozi b’amashyaka n’izindi nzego mu gihugu, bagamije gushaka igihe amatora ashobora kubera, nyuma y’uko Komisiyo y’amatora itangarije ko uyu mwaka ititeguye neza ku buryo amatora ya Perezida yagenda neza.

Manda ya kabiri ya Perezida Kabila yagombaga kurangira tariki 19 Nzeli uyu mwaka.

Mu kiganiro na Jeunafrique, Vital Kamerhe witabiriye ibiganiro bitegura amatora yavuze ko bazakora ibishoboka byose Kabila agahabwa umwanya wo kuva ku butegetsi neza.

Yagize ati “Nelson Mandela akiva mu buroko yahisemo ibiganiro aho guhana.Ndifuza ko Kabila ahabwa umwanya wo kuva ku butegetsi nta sasu rivuze. Mu myaka 15 cyangwa 20 iri imbere, muri Congo tuzabe dufite abaperezida batatu cyangwa bane bakiriho.”

Kamerhe ashyira ikosa ryo kudategurira amatora igihe ku bayobozi, bananiwe gukora ibyo bari bashinzwe gukora.

Ibiganiro kandi biri kuba bigamije gushaka uburyo igihugu kizaba kiyobowe muri icyo gihe cy’inzibacyuho, ubwo hazaba hari gutegurwa amatora.

Abatavuga rumwe na Leta nka Etienne Tshisekedi na Moise Katumbi banze kwitabira, gusa Kamerhe avuga ko ibyifuzo byabo birimo kubanza gufungura imfungwa za politiki bazabivugaho muri ibyo biganiro.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza