NTIBISANZWE: Perezida wa GHANA yashyizeho Guverinoma igizwe n’abaminisitiri barenga 100

Ku wa gatatu w’iki cyumweru 15 Werurwe 2017, Perezida wa Ghana Nana Akufo Addo yavuguruye Guverinoma aho yongeyemo abaminisitiri mirongo itanu n’abanyamabanga ba Leta bane, biyongera ku bandi 56 bari basanzwe muri Guvernoma ya Ghana.

Guverinoma igizwe n’abarenga 100 akaba ari amateka adasanzwe yanditswe na Perezida Nana Akufo muri Afrika no ku isi, dore ko Ibi byatumye umubare w’abagize Guverinoma bose ugera ku banyakubahwa 110, ( ugereranyije bivuze ko barenga umubare w’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imitwe yombi iteranye abadepite bn’abasenateri bose ari 106).

Muri iyi Guverinoma hari Minisiteri usanga zifite abaminisitiri n’abanayamabanga ba Leta bagera kuri bane, kandi uko ari 110 bakaba bemerewe n’ibindi bigenerwa abaminisitiri birimo imodoka n’ibindi byagenerwaga abayobozi ku rwego rwo hejuru.

Ibi bikaba byafashwe nabi n’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri iki gihugu rinafite imyanya mike mu nteko, aho ryagaragaje nko kunyunyuza imitsi y’ubukungu bwa Ghana n’ubusanzwe buhagaze nabi.

Aya makuru yashimangiwe na Minsitre w’Itangazamakuru Moustapha Moustapha Hamid wemeje koi bi byakozwe mu rwego rwo gufasha Perezida wa Repuburika kumwongerera imbaraga z’abamufasha gukemura ibibazo by’iki gihugu birimo n’iby’ubukungu, nkuko tubikesha BBC dukesha iyi nkuru.

Ibi bije mu gihe igihugu cya Ghana gihangayikishijwe n’umwenda ukabije iki gihugu kibereyemo amahanga, aho kuri ubu Ghana ibereyemo umwenda amahanga usanga miliyari 30 z’amadorari.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo