Kwamamaza

MU MAHANGA

Muri Ghana bari gusezera bwa nyuma kuri Kofi Annan

Yanditswe

kuya

Muri Ghana bari gusezera bwa nyuma kuri Kofi Annan

Umurambo wa Kofi Annan wigeze kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye kuri uyu wa kabiri washyizwe mu nyubako yakira inama mpuzamahanga iri mu murwa mukuru wa Ghana, Accra, mu rwego rwo gutuma abaturage b’iki gihugu bashobora gusezera kuri uyu Munyaghana mugenzi wabo.

Ku wa mbere nimugoroba ni bwo umurambo we wageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Accra uvuye mu Busuwisi, mbere y’uko ashyingurwa ku wa kane.
Abasezera ku murambo we bwa nyuma babikora hagati ya saa yine na saa kumi z’amanjywa ku isaha ngengamasaha ya GMT.
Umunyamakuru wa BBC Thomas Naadi uri i Accra aravuga ko abahagarariye ibihugu byabo muri Ghana, abategetsi batandukanye, abayobozi gakondo n’abandi banyacyubahiro na bo bazasezera ku murambo wa Kofi Annan.

Annan, Umunyafurika wa mbere wo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara wabaye umunyamabanga mukuru wa ONU, yitabye Imana ku itariki ya 18 y’ukwezi gushize kwa munani afite imyaka 80 y’amavuko nyuma yo kurwara igihe gito.


Abasirikare ba Ghana borosa umurambo wa Kofi Annan idarapo rya Ghana

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza