Muri Congo habonetse umuti ugarura ubusugi

Bamwe mu bagore n’abakobwa bo muri RDC ngo barimo kugura umuti ugarura ubusugi

Mu gihugu cya Congo hari umuti urimo gushakishwa n’abantu benshi cyane cyane ab’igitsina gore kuko ngo ubagarurira ubusugi

Gutakaza ubusugi bizwi ko ari ibintu bisanzwe ariko ntawatekerezaga ko yabusubirana.

Gusa ngo birasanzwe muri Congo kumva ko umuntu yasubiranye ubusugi yatakaje dore ko hari abagore benshi bemeza ko basubiranye ubusugi bwabo nyuma yo gukoresha uyu muti.

Gusa ariko ngo iyi miti ikoreshwa cyane n’abakobwa ngo baba bashaka guhisha abakunzi babo ko batari amasugi.

Hari abavuga ko iyo miti ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abayikoresha kuko bashobora kwanduriramo indwara nyinshi.

Nubwo abantu bitabiriye kugura uyu muti cyane ngo birabujijwe kugurisha imiti itemewe n’amategeko muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko igitangaje ari uko Leta ivuga ko itazi niba uwo muti uri mu miti ibujijwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo