Muri Afurika abagera ku bihumbi 30 buri mwaka bapfa barumwe n’inzoka

Ubushakashatsi bwakozwe n’ishyirahamwe ry’abaganga batagira imipaka(MSF) bwerekanako muri Afurika abantu barenga ibihumbi 30 barumwa n’inzoka bakitaba Imana kubera ku bura uburyo bwo kwitabwaho.

Nkuko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita k’ubuzima(WHO),buri mwaka abantu basaga 1 000 000 ku isi yose barumwa n’inzoka na ho abagera ku 100 000 bakahasiga ubuzima abandi zikabasigira ubumuga budakira

Muri Afurika haboneka cyane imiti y’ubwoko bwa FAV-Africa bushobora guhangana gusa n’ubumara bw’inzoka busaga 10, mu gihe hari ubumara bw’inzoka busaga 100.

Mu gihe kandi umubare w’abarumwa n’inzoka wiyongera,muri Afurika ikorwa ry’imiti yica ubumara ryahagaze mu mwaka w’2013 kandi iyo miti yose yakozwe yataye agaciro muri Kamena 2016 kandi kugeza nubu nta wundi wakozwe.

Nkuko bitangazwa na Coldiron,umushakashatsi mu kigo cyitwa Epicentre giterwa inkunga n’ishyirahamwe ry’abaganga batagira imipaka(MSF),ngo uretse no kuba imiti yica ubumara bw’inzoka iri ku isoko muri iyi myaka ya vuba itizewe k’ubuziranenge kandi ari na mike ariko iri ngo n’igiciro kiri hejuru.

Doze imwe y’umuti wica ubumara bw’inzoka ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere ni $100 ni ukuvuga asaga ibihumbi 85 by’amafaranga y’u Rwanda.

Abibasirwa cyane cyane no kurumwa ni inzoka ni abatuye muri Afurika,Asia na Amerika y’Epfo,inzoka kandi kuri iyo migabane zibasira cyane abahinzi ndetse n’abana bato .

Murwanashyaka Emmanuel

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo