Amezi atanu ya 2016 amaze gutwara ubuzima bw’abarenga 2,500 barohama bajya I Burayi

Impanuka z’ubwato mu cyumweru gishize zahitanye abagera kuri 880.

Raporo yashyizwe ahagaragara n’ishami rishinzwe kwita ku mpunzi mu muryango w’abibumbye (UNHCR), yerekanye ko abimukira bagera ku 2,510 bamaze gupfira mu ngendo bakora bagerageza kujya ku mugabane w’Iburayi gushaka amaramuko mu mezi atanu ashize.

Iyi raporo igaragaza ko umubare w’abapfira muri izi ngendo wazamutseho 25% ugereranyije n’amezi atanu ya 2015 dore ko icyo gihe bwo abapfiriye mu ngendo nk’izi bari 1,855.

Iyi ni imibare igenda izamuka uko imyaka ihita indi igataha kuko muri 2014 habarurwaga abantu 57 bapfiriye muri izi ngendo.

Umuvugizi w’ishami rishinzwe kwita ku mpunzi mu muryango w’abibumbye, William Spindler, avuga ko uyu mwaka wafashwe nk’uw’impfu akavuga ko hakenewe ubufasha bukomeye mu gufasha aba bantu bakomeje kurohama mu Nyanja ya Mediterane.

Iyi raporo ije nyuma y’impanuka eshatu z’ubwato zabaye mu cyumweru gishize zigahitana abasaga 880 barohamye mu nyanja ya Mediterane nkuko Al Jazeera yabitangaje.

Spindler akomeza avuga ko ubu bwiyongere bw’abapfa buterwa n’uko ba rushimusi bo mu mazi batwara aba bimukira barimo gusiganwa no kubona amafaranga mbere y’uko igisibo cy’abayisilamu (Ramadhan) gitangira.

Nubwo hakomeje gupfa abantu benshi, ariko ngo abagera ku bihumbi 203,981 bamaze kugera Iburayi muri aya mezi atanu ya 2016.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo