Kwamamaza

MU MAHANGA

Mugabe yavuze ko vuba aha Afurika ishobora kwikura mu Muryango w’Abibumbye

Yanditswe

kuya

Mugabe yavuze ko vuba aha Afurika ishobora  kwikura mu Muryango w’Abibumbye

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe yatangaje ko ibihugu by’Afurika biri kwitegura kuva mu bunyamuryango bw’Umuryango w’Abibumbye, nyuma y’inshuro nyinshi Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (African Union, AU) ugerageza gusaba kubona imyanya ihoraho mu kanama k’amahoro n’umutekano mu muryango w’Abibumbye ariko bikangirwa.

Ibi bije nyuma yuko umugabane wa Afurika ugerageje inshuro nyinshi gusaba imyanya ibiri ihoraho muri aka kanama ariko ubusabe bukagenda burenzwa ingohe.

Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi kagizwe n’ibihugu bihoraho bitanu, aribyo u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Burusiya n’u Bufaransa.

Mugabe ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Harare aturutse mu nama rusange y’umuryango w’Abibumbye mu cyumweru gishize, yatangaje ko Afurika ishobora gukuramo akarenge.

Yagize ati “Dukubutse ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye nk’intumwa z’Afurika. (Afurika) twemeranyije guhuza amaboko ndetse tukavuga ijwi rimwe kuri iki kibazo cyo kugira umwanya muri aka kanama. Kubw’amahirwe make ntabwo byadukundiye, Nizeye ko bizagenda neza umwaka utaha. Gusa muri Nzeri umwaka utaha nibakomeza kubyanga ntibaduhemo umwanya tuzahita dusohokamo”.

Mugabe avuga ko u Bwongereza, u Bufaransa n’Amerika aribyo bihugu byitambika Afurika nkuko CCTV ibitangaza.

Asanga igihe kigeze ngo ibihugu by’Afurika ndetse n’ibindi bimwe na bimwe byo muri Aziya bikwiye kuvanamo akabyo karenge bigashinga undi muryango.

Yagize ati “ Ntibakwiye kuzatungurwa igihe ibihugu byo muri ibyo bice by’isi byikuye muri uyu muryango bigashinga uwundi.Uwo muryango waba urimo u Bushinwa, U Buhinde n’ibindi bihugu byo muri Aziya maze tukareba ibihugu bizasigara mu muryango w’Abibumbye”.

Muri 2015 nabwo Mugabe yavuze ko atumva impamvu ibihugu bifite abaturage benshi ku isi bidahagararirwa mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano, ahubwo hagashyirwamo ibikize n’ibindi bikomeye muri politiki.


@Eric Biror
i

IBITEKEREZO

  1. Uyu musaza ndamwemera ariko azatumanurira ishyano. Aragira ngo natwe baduhagarikira imfashanyo nkuko bamugize.
    Ariko ntitukihagarareho dukennye.
    Ubundi se wavuga iki muri iyo Nama kinyuranye nicyabaguha inkunga?

    Mureke tubanze twigire ducike ku nkunga ubundi bizakunda.

    Sindikumwe na Mugabe nibwo mwemera

  2. Uyu musaza ndamwemera ariko azatumanurira ishyano. Aragira ngo natwe baduhagarikira imfashanyo nkuko bamugize.
    Ariko ntitukihagarareho dukennye.
    Ubundi se wavuga iki muri iyo Nama kinyuranye nicyabaguha inkunga?

    Mureke tubanze twigire ducike ku nkunga ubundi bizakunda.

    Sindikumwe na Mugabe nibwo mwemera

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza