Mu mwambaro w’abageni, Umunya-Kenyakazi yazengurutse i Nairobi yikoreye icyapa kiranga ko ashaka umugabo

3

Umugore witwa Pris Nyambura w’umunyakenyakazi w’imyaka 28 yazengurukanye icyapa mu mujyi mukuru Nairobi kiriho imyirondore ye cyamamaza ko ashaka umugabo umurongora.

Uyu mugore mu butumwa buri ku cyapa yari afite, bwerekana ko afite umwana w’imyaka 7 y’amavuko akanagaragaza ko ashaka umugabo ndetse yari yanashyizeho nimero ze za telefone.

Yazereranaga icyo cyapa kimwamamaza yambaye ikanzu nk’iy’umugeni ndetse yari ari kumwe n’umukobwa we nkuko bigaragara ku ifoto yashyizwe ahagaragara na BBC ari na yo dukesha iyi nkuru..

Ubutumwa nyirizina bugaragara ku cyapa uyu mugore yari afite buragira buti “Ndashaka umugabo. Pris Nyambura w’imyaka 28, Mfite umukobwa w’imyaka irindwi y’amavuko.” kuri ibi hiyongeraho nimero ze za telefone.

Ibi byafashwe nk’agashya kuko ubusanzwe gushaka inshuti bikorwa mu ibanga. Ntibimenyerewe ko umuntu ajya mu muhanda ashaka umugabo wamurongora yitwaje n’icyapa nk’iki cya Nyambura kigaragarira buri wese.

Umunyamakuru wa BBC yatangaje ko yagerageje kumuhamagara inshuro nyinshi ngo amuhe amakuru kuri urwo rugendo rwe ariko ngo mu nshuro zose yahamagye iyo nimero yasanze ihuze, ubanza yahise abona abamutereta.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo