Mozambique:Yatagetswe kwishyura inkwano y’umugore we wapfuye

Umugabo wo mu Ntara ya Inhambane muri Mozambique yategetswe kubanza kwishyura inkwano umugore we uherutse gupfa akabona gushyingurwa.

Uwo mugabo yari yarabanye n’umugore we badasezeranye.Umugore we yapfuye muri iyi minsi ubwo yari ku nda.

Iyi nkwano isanzwe izwi nka Lobolo itangwa muri Mozambique nk’icyiru ku mugabo washatse umugore badaciye mu mihango isanzwe y’ubukwe.

Abavandimwe b’umugore baciye uwo mugabo inkwano ingana n’amadolari 800, kugura inkweto n’imyenda by’umugore ndetse bakanemera ko bazakora ubukwe batakoze umugore akiriho bugakorwa tariki 15 Ukiboza uyu mwaka.

BBC yatangaje ko umuryango w’umugabo uri kuvuga ko nta bushobozi ufite bwo kubona ibyo usabwa byose, icyakora ngo babashije kubona amadolari asaga 150 gusa.

Umuryango w’umugabo watangaje ko imyifatire y’abavandimwe b’umugore wapfuye idakwiye, icyakora ngo amande nk’aya ajya acibwa abagabo mu bwoko bumwe na bumwe muri Mozambique.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo