Kwamamaza

MU MAHANGA

Mozambique:Polisi yagaruje abakobwa bari bagiye kugurishwa ku madolari 64

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Mozambique:Polisi yagaruje abakobwa bari bagiye kugurishwa ku madolari 64

Abakobwa babiri bo muri Mozambique bafatiwe ku mupaka uyihuza na Swaziland bagiye kugirwa abagore ku madolari 64.

Abo bakobwa umwe afite imyaka 13 undi afite 17.Batangaje ko bashutswe n’umuvandimwe wabo wari wabasezeranyije ko bagiye gukora akazi muri Afurika y’Epfo.

Polisi muri icyo gihugu yatangaje ko abo bakobwa babanje guhishwa ahantu h’ibanga icyumweru kimwe mbere yo kujyanwa muri Afurika y’Epfo.

BBC yatangaje ko abo bakobwa bavuga ko batari bishimiye kujya gushyingirwa ku mafaranga, byongeye ku bantu batazi.

Ukekwaho kujya kubagurisha yafashwe ngo akurikiranwe mu butabera.

Polisi muri icyo gihugu ivuga ko bishoboka hari agatsiko k’abantu bashinzwe gucuruza abakobwa babavanye muri Mozambique bajya muri Afurika y’Epfo.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza