Mozambique: Abasaga 70 bishwe n’iturika ry’ikigega cya Lisansi, abasaga 100 barakomereka

3

Ubuyobozi muri Mozambique bwemeje ko abantu 73 bapfiriye mu mpanuka ubwo ikigega cya Lisansi (essance) cyaturikaga bitewe n’impanuka y’imodoka yari igihetse

Guverinoma y’iki gihugu yatangaje ko aba bantu bapfuye ubwo bageragezaga kujya kwiba lisansi yasigaye ubwo ikigega yari irimo cyari kimaze guturika maze lisansi ikaza kubatwika bamwe bagapfa abandi bagakomereka.

Iki kigega ngo cyaturitse ubwo imodoka yari igihetse yarengaga umuhanda igakora impanuka ikomeye.

Uretse aba 73 bapfuye BBC yatangaje ko hari abandi basaga 100 bakomeretse bikomeye.

Minisitiri ushinzwe itumanaho muri iki gihugu Joao Manasses yavuze ko bakeka ko imodoka yari itwaye ikigega cya lisansi ishobora kuba yatezwe n’abaturage b’abagizi ba nabi bakaba ari bo batumye icyo kigega giturika.

Biteganyijwe ko abaminisitiri batandukanye bo muri iki gihugu baza kugera ahabereye iyi mpanuka (mu birometero 2,000 uvuye mu mujyi mukuru wa Maputo) bakareba icyaba cyateye iyi mpanuka.

Nyuma y’impanuka, imodoka z’ubutabazi zahise zoherezwayo gutabara abagizweho ingaruka n’iyi mpanuka, abakomeretse bajyanwe mu bitaro bikuru bya Tete.

Iki kigega cya lisansi cyari kijyanywe mu gihugu cya Malawi.


Abakomeretse bokejwe na lisansi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo