Moise Katumbi yasabiye ibihano inzego z’ubutabera n’iz’umutekano muri Kongo

4

Nyuma y’imyigaragambyo yamagana Perezida Kabila ikomeje kubera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yahitanye benshi, Moise Katumbi yasabye imiryango mpuzamahanga gufatira ibihano bikomeye inzego z’umutekano n’iz’ubutabera kuko ngo ntacyo zikora mu kurengera abaturage bakomeje kwicwa.

Moise Katumbi kugeza ubu uri mu buhungiro nyuma yo gukatirwa gufungwa amezi 36 ashinjwa ruswa, yavuze ko nihatabaho gufatira ibihano byihuse inzego z’ubutabera n’umutekano, ubu bwicanyi buzakomeza.

Yagize ati: "hatabayeho gutanga ibihano kuri aba bantu, bazakomeza kwica abaturage nk’abica imibu, ibihano nibitangwa umutekano uzagaruka"

Inkuru ya Reuters ikomeza iravuga ko kugeza ubu umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) utangaza ko abantu 43 barimo abasivile 37 n’abapolisi umunani ari bo bamaze gupfira muri iyi myigaragambyo mu gihe Leta yo ivuga ko abamaze gupfa ari 32 barimo abapolisi bane.

Katumbi uhakana ibyaha ashinjwa, avuga ko Edem Kodjo, umuhuza mu biganiro bihuza Leta ya Kongo n’abatavuga rumwe na yo agomba gusimbuzwa undi kuko ngo abogamiye ku Leta.

Imyigaragamyo yapfiriyemo aba bantu bose igamije kwamagana icyemezo cyo gusubika amatora kuko abaturage babona ko amatora aramutse atabaye byaha Kabila icyuho cyo gukomeza kuyobora igihugu nyuma y’Ukuboza ubwo azaba arangije manda ebyiri ziteganywa n’itegeko nshinga.

Kuri iki, Katumbi yavuze ko Perezida Kabila arimo kujijisha kugirango agume ku ngoma. Ati: "Perezida Kabila arimo kudufata nk’injiji, ntabwo ashaka kuva ku butegetsi, arashaka kubugumaho agakomeza kwica abaturage be"

Ibi byatumye Katumbi asaba umuryango w’abibumbye kohereza komisiyo yihariye yo kugenzura uburenganzira bwa muntu muri Kongo.

Ati: "Umuryango w’abibumbye ugomba kohereza komisiyo yihariye igakora iperereza ku bantu barimo kwicwa kuko bigaragambije, kandi umuryango w’Afurika yunze ubumwe n’imiryango mpuzamahanga igomba gufatira ibihano abayobozi bakuru b’urwego rw’umutekano harimo na Minisitiri w’ubutabera Alexis Thambwe Mwamba"

Tom Perriello, intumwa idasanzwe ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu karere k’ibiyaga bigari yavuze ko Amerika yiteguye guha ibihano abayobiozi ba Leta ya Kongo bakomeje kwijandika mu guhutaza ubuzima n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. ntagihe murafrica bizashira hakiriho aba banyagitugu kuko nka kabila niba manda ye irangiye yakwicaye agategekwa ko ari naho usiga izina ryixa inyuma abanyafrica bakwihanganye bakaba nka tanzania

  2. ntagihe murafrica bizashira hakiriho aba banyagitugu kuko nka kabila niba manda ye irangiye yakwicaye agategekwa ko ari naho usiga izina ryixa inyuma abanyafrica bakwihanganye bakaba nka tanzania

  3. Andika Igitekerezo Hano kaguta mus kagame pol kabila josephu bango tu basatu3 basilisi biso banda kivu bukavu tititi kinshasa kabila arongwa mobomi moyibi akenda rwada kote nabango torembi ba jonosideli akenda akenda akenda

Tanga Igitekerezo