Kwamamaza

MU MAHANGA

Moise Katumbi yahawe igihano kimubuza guhangana na Perezida Kabila

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Moise Katumbi yahawe igihano kimubuza guhangana na Perezida Kabila

Moïse Katumbi, umuherwe ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demukalasi ya Congo, yakatiwe n’urukiko rwo muri iki gihugu gufungwa imyaka itatu ashinjwa kugurisha inzu y’umuturage nta burenganzira afite.

Moise Katumbi usanzwe ari n’umuyobozi w’icyubahiro w’ikipe y’umupira w’amaguru ya TP Mazembe ndetse akaba ari no ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta, kuri uyu wa 22 Kamena 2016 ni bwo yahamijwe icyaha cyo kugurisha inzu y’umuturage ufite ubwenegihugu bw’Ubugereki witwa Alexandros Stoupis mu buryo butemewe.

Uyu mugabo wahoze ari na Guverineri w’intara ya Katanga, ngo uretse gufungwa imyaka itatu, ngo azanatanga ihazabu ingana na Miliyoni y’amadorali nkuko byemejwe na Perezida w’urukiko.

Radio Okapi yo muri iki gihugu itangaza ko umwe mu bunganira Katumbi yayibwiye ko bategereje imyanzuro y’urukiko bakabona kugira icyo batangaza, gusa ngo bakaba bemeza ko batanyuzwe n’imigendekere y’urubanza.

Moise Katumbi wakatiwe adahari kubera ko yagiye ku mugabane w’uburayi kwivuza, iki gihano yahawe kirasa n’ikiburijemo umugambi yari afite wo guhangana na Perezida Kabila mu matora ateganijwe uyu mwaka, aho yari yaramaze kwemezwa n’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi nk’umukandida uzabahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu.

Katumbi kandi akatiwe gufungwa iki gifungo mu gihe hari hashize ukwezi ashyiriweho impapuro zimuta muri yombi kubera ibyaha byo kwinjiza mu gihugu abasirikare b’abacanshuro bivugwa ko baturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Gusa we ntiyahwemye kugaragaza ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma bigamije kumubuza guhangana na Perezida Kabila ku mwanya w’umukuru w’igihugu biciye mu matora.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza