Moïse Katumbi yagiye kurega Guverinoma ya Congo muri Loni

Moïse Katumbi, umunyapolitiki utavuga rumwe na Guverinoma ya Congo Kinshasa yayijyanye mu kanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu muri Loni, ayirega kumutoteza no gutoteza abamushyigikiye.

Katumbi wajyanye ikirego kuri uyu wa Gatanu, avuga ko akomeje guhohoterwa we n’abamushyigikiye kandi bigakorwa na guverinoma ya Congo.

Olivier Kamitatu,, Umuvugizi wa Katumbi yabwiye Radiokapi dukesha iyi nkuru ko ikirego cya Katumbi ari ikirengera n’abandi banye-Congo bose batotejwe n’ubutegetsi bwa Kabila.

Kamitatu kandi yamaganye uburyo Leta ya Congo Kinshasa ikomeje kubuza Katumbi uburenganzira bwe yemererwa n’amategeko.

Katumbi yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu adahari kubera icyaha cyo kugurisha inzu binyuranyije n’amategeko. Yashinjwaga kandi kwinjiza abacanshuro mu gihugu no kukigambanira.

Katumbi wahoze ari guverineri w’Intara ya Katanga, yakatiwe nyuma y’iminsi mike avuye mu gihugu agiye kwivuza mu mahanga.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo