Misiri: Umupolisi yakatiwe gufungwa imyaka 25 azira kwica umuntu amuziza igikombe cy’icyayi

1

Urukiko muri Egypt rwakatiye imyaka 25 y’igifungo umupolisi warashe akica umuntu nyuma yo kumusanga ashwana n’umuguzi bananiwe kumvikana ku kiguzi cy’igikombe cy’icyayi yari amaze kunywa.

Kuri uyu wa gatatu ni bwo uyu mupolisi witwa Al-Sayyed Zeinhem Abdel Razzaq yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 25 muri gereza azira kurasa umucuruzi yasanze ashwana n’umukiriya bapfa igiciro cy’igikombe cy’icyayi.

Uyu mupolisi ngo yishe arashe umucuruzi w’icyayi ndetse anakomeretsa abandi bantu babiri bari ahacururizwaga icyo cyayi.

Muri uwo mwanya abantu bahise bigaragambya ndetse bamwe bahita bamufata kugeza ubwo Polisi yaje igata muri yombi uwo mupolisi wari ugaragaje imyitwarire idahwitse mu kazi.

Nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica umuntu abigambiriye, urukiko rwamukatiye igihano cyo gufungwa imyaka 25 muri gereza.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu baravuga ko Polisi muri iki gihugu ikabije kugaragara mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi nkuko Reuters dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Muri Gashyantare uyu mwaka na bwo muri iki gihugu, umupolisi yarashe umushoferi iramwica na bwo icyo gihe biteza imvururu n’imyigaragambyo yo kwamagana ubwo bugizi bwa nabi.

Inzego z’umutekano kandi zikomeje ipereza ryimbitse ku rupfa ry’umushakashatsi w’umutariyani witwa Giulio Regeni warasiwe mu mujyi wa Cairo muri uyu mwaka. Uyu na we biravugwa ko yishwe n’inzego z’umutekano nubwo zo zibihakana zivuye inyuma.


Ubwo uyu mupolisi yari amaze kwica umuntu abaturage bakoze imyigaragambyo yo kwamagana imyitwarire ya polisi yo muri iki gihugu

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo