Misiri:Abanyeshuri 400 bariye ibiryo birozwe byakorwaga n’uruganda rw’abasirikare

Abanyeshuri 435 mu gihugu cya Misiri bafite ibibazo bitandukanye batewe no kurya ibiryo birozwe, byagemurwaga ku bigo byabo n’uruganda rwa gisirikare.

Ibiro ntaramakuru AP byatangaje ko abanyeshuri 321 bajyanywe mu bitaro kubera ayo mafunguro bafashe kuwa Kabiri no kuwa Gatatu w’iki cyumweru mu mujyi wa Cairo.

Ibi biryo bigemurirwa amashuri bitegurwa n’uruganda rw’abasirikare nkuko AP yakomeje ibitangaza.

Si ubwa mbere kuko no mu cyumweru gishize abandi bana 2200 Sohag bagizeho ingaruka n’ibyo biryo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo