Misiri: Abantu 30 bakatiwe igihano cy’urupfu

Umutekano warakajijwe nyuma y’urupfu rwa Hisham Barakat aba bantu bashinjwa kwica

Urukiko rw’i Cairo mu Misiri rwakatiye abantu 30 igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare mu gitero cyahitanye Hisham Barakat wari umushinjacyaha mukuru w’iki gihugu.

Hisham Barakat yiciwe mu gitero cy’imodoka muri Kamena 2015. Ni umwe mu bayobozi ba Leta bakomeye bishwe n’abarwanyi muri iyi myaka ishize.

Uyu mushinjacyaha yashinje ibihumbi byinshi by’abarwanyi b’abahezanguni bo mu idini ya Islam abenshi bakatirwa gupfa abandi bafungwa burundu.

Igihugu cya Misiri gishinja abarwanyi bo mu mutwe wa Muslim Brotherhood n’uwa Hamas kuba ari bo bishe uyu mugabo nbwo bo babihakana bivuye inyuma.

Mu mwaka ushize, Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu yashyize hanze amashusho agaragaza aba bagabo bemera ko bakoze ubu bwicanyi bakavuga ko bari mu mutwe wa Hamas aho bavugaga ko bari mu myitozo.

Nyuma baje guhakana ibi byaha mu rukiko bavuga ko babivugishijwe nuko bari bamaze gukorerwa iyicarubozo ariko urukiko rwo rwashingiy ku byo bo ubwbo bivuyiye rubakatira igihano cy’urupfu.

Uyu mwanzuro w’urukiko w’igihano cy’urupfu kuri aba bagabo 30, wahawe abayobozi bakuru b’idini ya Islam kugirango na bo bemeze niba koko aba bagabo bakwiye kwicwa.

Icyakora ngo abakatiwe iki gihano baracyafite amahirwe yo kujuririra iki cyemezo bafatiwe n’urukiko kabone nubwo umuyobozi w’abasilamu muri Misiri yakwemeza ko bicwa.


Hisham Barakat wari umushinjacyaha mukuru wa Misiri akaza kwicwa

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo