Kwamamaza

MU MAHANGA

Minisitiri w’intebe mushya w’u Bwongereza aritegura gukora urugendo rwe rwa mbere

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Minisitiri w’intebe mushya w’u Bwongereza aritegura gukora urugendo rwe rwa mbere

Chancelier w’u Budage Angela Merkel na Theresa May bazagirana ibiganiro kuri uyu wa Gatatu

Ministiri w’intebe mushya mu bwongereza Theresa May yatangaje ko agiye gutangirira uruzinduko rwe rwa mbere mu Budage nyuma akazakurikizaho mu Bufaransa, aho ku murongo w’ibyo azibandaho harimo ibitero byabaye muri Turukiya, Nice ndetse n’ibijyanye no kuba ubwongereza bwaratoye itegeko ribuvana mu muryango w’ubumwe bw’iburayi (Brexit).

Amakuru dukesha AFP aravuga ko Ministiri w’intebe w’ubwongereza azahura na mugenzi we w’ubudage kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2016 bakazagirana ibiganiro bizibanda ku cyemezo u Bwongereza bwafashe cyo kwivana mu muryango w’ubumwe bw’i Burayi n’uburyo bwo guhangana n’ingaruka zizaterwa n’icyo cyemezo.

May ategerejwe kugera mu Budage ku wa Gatatu ahagana 5:30 z’umugoroba akazasangira ifunguro ry’umugoroba na mugenzi we Mickel.

Umuvugizi wa guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko guhura kw’aba bayobozi ari amahirwe kuko bazaganira ku mubano wihariye w’ibihugu byombi ndetse n’ibibazo byugarije Isi bakazibanda kandi ku buryo bakorana mu gihe u Bwongereza bwitegura kuva mu muryango w’ubumwe bw’i Burayi.

Iterambere rya Politiki y’igihugu cya Turikiya, ikibazo cy’impunzi kimwe no kuva mu muryango w’ubumwe bw’i Burayi ngo ni byo bizaganirwaho nkuko n’umuvugizi w’u Budage Steffen Seibert yabitangaje mu itangazo yashyize ahagaragara.

Uru rugendo ruzakomereza mu Bufaransa aho Ministiri May azaganira na Perezida Francois Hollande ku mubano uri hagati y’ibihugu byombi.

Ministiri May yari amaze imyaka 6 akora nka Ministiri w’imbere mu gihugu mbere y’uko ajya k’ubuyobozi bw’ishyaka rya (Consercative Party) bikaza gukurikirwa no kuvaho k’uwari Ministiri w’intebe David Cameron aho yaje kujya kuri uyu mwanya amusimbuye.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza