Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza yatsinzwe kamarampaka ahita yegura

1

Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza David Cameron yatangaje ko yeguye kuri uyu mwanya nyuma yo gutsindwa mu matora ya kamarampaka agamije kwemeza niba Ubwongereza bugomba kuva cyangwa kuguma mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU).

David Cameron ni umwe mu bashyigikiye ko u Bwongereza buguma muri EU ariko we n’abari k’uruhande rwe batsinzwe muri kamarampaka n’amajwi 48%, mu gihe urundi ruhande rushyigikiye ko iki gihugu kiva muri uyu muryango rwatsindiye ku majwi 52%.

Nyuma yo gutangazwa kw’ibyavuye mu matora, David Cameron na we yahise atangaza ko yeguye ku mirimo ya Minisitiri w’intebe.

Yagize ati: "Hagomba kujyaho undi Minisitiri w’intebe mushya mu ntangiro z’Ugushyingo, gutanga umutuzo nibyo bya mbere, nzakomeza imirimo ya Minisitiri w’intebe mu mezi atatu ari imbere gusa, ubu umwanzuro wafashwe, nzakomeza gukora icyo nshoboye cyose cyafasha iki gihugu kuko ndagikunda kandi mfite ishema ry’uko nagikoreye kandi nshimiye abari bashyigikiye igitekerezo cyanjye"

Impamvu nyamukuru David Cameroon atanga zituma igihugu cye cyari gikwiye kuguma muri EU ni iz’umutekano n’ubukungu aho avuga ko bishobora guhita bihura n’ibibazo nyuma yo kuva muri EU.

Mu magambo ye David Cameron yavuze ko abongereza bakoresheje amahitamo yabo kandi ko agomba kubahirizwa yagize ati: "Abongereza batoye kuva muri EU kandi ubushake bwabo bugomba kubahirizwa, ubushake bw’abongereza ni itegeko rigomba kubahirizwa"

Mbere yuko amatora ya kamarampaka aba, Abongereza benshi na bo ubwabo bari basabye ko Cameroon agomba guhita yegura mu gihe uruhande ashyigikiye ruzaba rutsinzwe amatora.

Nubwo Ubwongereza bwatoye Kuva muri EU, ntabwo bisobanuye ko buhita buvamo aka kanya kuko kuvamo kwabwo bizabanzirizwa n’inzira ndende izatwara igihe cy’imyaka ibiri, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 50 y’amasezerano ya Lisbon ‘Lisbon Treaty.’

Nyuma y’iyi kamarampaka abahanga muby’ubukungu, abayobozi n’abahoze bayobora za Minisiteri z’abakozi n’umurimo bahise batangaza ko bafite impungenge z’ihungabana ry’ubukungu ndetse no kubura kw’imirimo hakiyongeraho no gutakaza agaciro kw’ifaranga.

Nubwo Cameron yatangaje ubwegure bwe kuri uyu mwanya amazeho imyaka itandatu, ntabwo ahita ava ku mirimo ye uyu munsi kuko yavuze ko azahagarika imirimo ye yo kuba Minisitiri w’Intebe, bitarenze Ukwakira 2016.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo