Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yasabye abongereza kwitegura ingaruka za Brexit

Minisitiri w’intebe mushya w’Ubwongereza, Theresa May, yavuze ko abongereza bagomba kwitegura ingaruka zizaturuka ku cyemezo bafashe cyo kwikura mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) cyizwi nka Brexit

Ibi, Theresa May yabitangarije mu kiganiro yahaye itangazamakuru ubwo yari agiye kwitabira inama y’ibihugu 20 bikomeye ku Isi (G20) yabereye i Hangzhou m’Ubushinwa.

Uyu minisititiri w’Intebe wasimbuye David Cameron weguye kuri uyu mwanya kubera icyemezo cyo kuva muri EU, yavuze ko nubwo kugeza ubu nta bimenyetso bikanganye by’ingaruka za Brexit bigaragara mu Bwongereza, ngo mu minsi iri imbere Abongereza bagomba kwitegura ibihe bikomeye bizaturuka ku ngaruka za Brexit.

Yavuze ko nubwo bafashe iki cyemezo, ngo urugendo rwo kuva muri EU rurenze kubitora muri kamarampaka gusa kuko ngo urwo rugendo ntabwo ari ukugenda ahatambika nkuko bamwe mu baturage b’Ubwongereza babyibwira.

Yagize ati: "turimo kubona ibimenyetso byiza by’ubukungu kurusha ibibi twari twiteze, ariko ntabwo niteze ko bizakomeza kuba urugendo rw’ahatambika, ndatekereza ko tugomba kwitegura ko hazabaho ibihe bikomeye mu bihe biri imbere, gusa nemera ko byose bishoboka"

Nubwo yavuze ko Ubwongereza bugomba kwitegura ingaruka, yavuze ko yiteguye gukora igishoboka cyose ngo Ubwongereza buzahangane n’izo ngaruka. Ati: "Ndashaka ko Ubwongereza bwigenga, bwihangira uburyo bw’imibereho ku Isi"

BBC yatangaje ko ubwo yari ageze muri iyi nama, uyu mugore ngo yahuye na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Barack Obama, baganira ku mikoranire mu by’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Obama yavuze ko Leta ahagarariye zizakora ibishoboka byose kugirango Brexit itazateza ingaruka mbi mu buhahirane n’ubucuruzi hagati ya Amerika n’Ubwongereza.

May yavuze ko icyemezo cy’abaturage b’ubwongereza kigaragaza ko bashaka kugabanya umubare w’abimukira bajya mu bihugu by’Iburayi, avuga ko bizatuma abantu babona imirimo, bakabona n’amahirwe yo gushora imari mu bucuruzi.


Obama na May bongeye kuganira ku mikoranire y’ibihugu byabo

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo