Maroc: Baramagana igihano cyahawe abakobwa babiri bafungiye gusomana

1

Bamwe bambaye imipira iriho ingingo y’itegeko rihana ubutinganyi basaba ko iryo tegeko rikurwaho mu Maroc

Polisi muri Maroc ifunze abakobwa babiri b’abangavu bafotowe bahoberanye barimo gusomana, ibintu Leta yafashe nk’icyaha cy’ubutinganyi kuko basomanaga kandi bombi ari abakobwa.

Aba bakobwa ni Sanaa w’imyaka 16 na Hajar w’imyaka 17 ngo barashinjwa icyaha cy’ubutinganyi no guhungabanya umutekano rusange bakaba barafatiwe ahitwa Marrakech.

The guardina dukesha iyi nkuru yanditse ko kuri uyu wa gatanu, aba bombi bagezwa imbere y’urukiko kugirango basobanurirwe ibyaha baregwa.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Maroc watanze umwunganizi mu mategeko wo kunganira abo bana mu rukiko.

Ingingo ya 489 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha muri Maroc iteganya ko bagomba guhabwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka itatu mu gihe icyaha bashinjwa cy’ubutinganyi cyaba kibahamye.

Abagize ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu ihagarariwe na Omar Arbib bo barasaba ko aba bana barekurwa ndetse n’itegeko bashinjwa kwica rigakurwaho muri iki gihugu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Igitekerezo Ntanga Mondumva Arukubabuza uburenganzibwabo Kuko Ntiyonsuhuzanyo Yurubyirukorwubu Kandinibyobyezekuriyisiyarurema Mondumvamwabarekera uburenganzirabwabo Murakozenticyogitekerezo Ntanga.

Tanga Igitekerezo