Kwamamaza

MU MAHANGA

Manuel Noriega wacuruje ibiyobyabwenge akanayobora Panama yapfuye

Yanditswe

kuya

Manuel Noriega wacuruje ibiyobyabwenge akanayobora Panama  yapfuye

General Manuel Antonio Noriega Moreno Neriega yitabye Imana ku myaka 83 y’amavuko.

Noriega yakoranye n’urwego rwa Leta zunze ubumwe z’Amerika rushinzwe iperereza CIA aza no gutegeka Panama hagati yumwaka 1983-1989.

Nyuma yicyo gihe yabaye umwanzi ruharwa wa Leta zunze ubumwe z’Amerika zihita zinamuvana ku butegetsi atangira gukurikiranwa ku byaha byo gucuruza ibiyobyabwenge.

Inkuru dukesha BBC iravugako amakuru y’urupfu rwe yatangajwe na Perezida wa Leta ya Panama Joowa Karilos Varera .

Muri werurwe umwaka ushize Noriega yabazwe ikibyimba ku bwonko agira ikibazo cyo kuviramo imbere bituma ajya muri coma.

Igice cy’ubuzima bwe yakibaye muri gereza akurikiranyweho ibyaha by’ubwicanyi, ruswa no kunyereza umutungo.

Noriega yatawe muri yombi n’igisirikare cya Amerika mu mwaka 1990, urukiko rwa Mayami muri Florida rumukatira igifungo cy’imyaka 40 gusa icyo gihano cyaje kugabanywa gishyirwa ku myaka 30 akirangiza mu mwaka 2007.

Mu mwaka 2010 yoherejwe mu Bufaransa nabwo bumukatira imyaka 7 y’igifungo akurikirankweho gucuruza ibiyobyabwenge, ni mugihe mu mwaka 1987 icyo gihugu cyari cyamuhaye umudari w’ishimwe, ku mubano mwiza hagati ya Panama n’Ubufaransa.

Mu mwaka 2011 yongeye koherezwa muri Panama kugirango arangize ibihano 3 by’igifungo cyimyaka 20 kubera ibirego byo kwica abatavuga rumwe na Leta, ariko ibyo byaha byose akaba yarabihakanaga.

Yitabye Imana mu gihe ubutabera byari bwaramuhaye uburenganzira bwo gusohoka muri gereza by’agateganyo agiye kwivuza.

Ndayishimiye Thierry

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza