Mali: Abasirikare batanu bo mu ngabo za LONI bishwe

Abishwe ni abo mu ngabo za MINUSMA zishinzwe kugarura amahoro muri Mali

Kuri iki cyumweru tariki 29 Gicurasi 2016, abasirikare batanu bo mu ngabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Mali (MINUSMA), bishwe n’abantu bataramenyekana undi umwe arakomereka bikomeye.

Aba basirikare biciwe mu gitero cyagabwe ku modoka yari ibatwaye ubwo bari bageze hafi y’agace kitwa Sevaré ko mu burengerazuba bw’iki gihugu.

Icyakora ubwenegihugu bw’aba basirikare ntibwatangajwe n’umuryango w’abibumbye nkuko ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters dukesha iyi nkuru bikomeza bibivuga.

Iki gitero kibaye nyuma y’iminsi icumi gusa abandi basirikare batanu bari mu butumwa bwo kurinda amahoro muri Chad biciwe mu majyaruguru ya Kadal.

Ni nyuma y’iminsi ibiri kandi abandi basirikare batanu bo mu ngabo za Mali biciwe mu mujyi wa Gao.

Ingabo za LONI n’iza’abafaransa zimaze imyaka itatu ziri mu butumwa bwo kurinda amahoro mu majyaruguru ya Mali nyuma y’intambara z’amadini zari zibasiye ako gace.

Mu mwaka ushize muri iki gihugu hasinywe amasezerano y’amahoro hagati ya Leta n’abayirwanya ariko n’ubundi ibitero bikomeje kwibasira abasirikare ba LONI, aba Mali ndetse n’abaturage b’iki gihugu basanzwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo