Malawi:Ibiro bya Minisitiri byafashwe n’inkongi y’umuriro

Kuri uyu wa Kabiri inyubako ikoreramo Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi mu gihugu cya Malawi yafashwe n’inkongi y’umuriro.

Iyi nyubako ikinyamakuru Nyasatimes cyatangaje ko yafashwe n’inkongi ahagana saa tanu za mu gitondo nyuma y’imvura y’amahindu yari imaze kugwa.

Bamwe mu babonye iyo nkongi igitangira, bakeka ko byaba byaratewe n’imirabyo abandi bakavuga ko byatewe n’ikoranaho ry’insinga z’ahacomekwa televiziyo yo mu biro bya Minisitiri.

Polisi muri icyo gihugu yirinze gutangaza icyateye iyo nkingi kuko igikora iperereza, icyakora ngo ibyangiritse ni byinshi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi George Chaponda wari uri mu biro ubwo inyubako yafatwaga n’inkongi, ntacyo yabaye nkuko Polisi y’i Lilongwe yabitangaje.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo