Madagascar: Inkubi z’umuyaga udasanzwe zimaze guhitana abantu 38

Abantu bagera kuri 38 bamaze kwicwa n’inkubi y’umuyaga imaze iminsi yibasiye amajyaruguru y’iburasirazuba bw’igihugu cya Madagascar.

Uretse aba bapfuye hari n’abandi 180 bakomerekeye muri iyi nkubi y’umuyaga ndetse abandi 53,000 bava mu byabo kuva kuwa kabiri w’icyumweru gishize.

Iyi miyaga yangije ibikorwa remezo byinshi ndetse n’imitungo y’abaturage irimo amazu n’ibyari biyarimo, imyaka yari iri mu mirima, n’ibindi bitandukanye.

Iyi miyaga yaje ivanze n’imvura nyinshi kuva ku wa kabiri. Ubuyobozi muri iki gihugu buravuga ko ari ubwa mbere babonye ingaruka zikomeye zitewe n’imiyaga ikomeye muri ubwo buryo nkuko Thierry Venty umuyobozi w’ikigo gishinzwe guhangana n’ibiza muri iki gihugu yabitangarije BBC dukesha iyi nkuru.

Umubare w’ibyangiritse byose ntabwo uramenyekana bitewe nuko ibikorwa remezo by’itumanaho byangiritse bikaba bigoranye guhanahana amakuru hagati y’ubuyobozi bw’ibanze n’ubuyobozi bw’inzego nkuru.

Ibi biranajyana no kuba imihanda yarangiritse cyane bitewe n’imyuzure.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo