Macron ushobora kuba Perezida muto uyoboye Ubufaransa yitezweho iki?

Mu matora y’icyiciro cya mbere kuri iki Cyumweru mu Bufaransa, Emmanuel Macron, umukandida w’ishyaka En Marche ryashinzwe mu mpera z’umwaka ushize yabashije kuza imbere y’abandi bakandida b’ibihangage bari bahanganye, abona itike yo gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’amatora ya Perezida.

Macron yagize amajwi 23.8% ari nayo ya mbere, akurikirwa na Marine Le Pen w’ishyaka Fron Nationale ku majwi 21.5%, naho Francois Fillon na Jean Luc Malenchon bagira amajwi 19% buri umwe.

Nkuko Itegeko Nshinga ry’Ubufaransa ribyemera, babiri ba mbere Emmanuel Macron na Marine Le Pen bahise bakomeza mu cyiciro cya kabiri cy’amatora kizaba tariki ya 7 Gicurasi, ari nacyo kizagaragaza uwatsindiye gusimbura Francosi Hollande.

BBC yatangaje ko ari ubwa mbere mu myaka itandatu, amashyaka akomeye mu Bufaransa y’abademokarate n’abarepubulike habuze na rimwe ritsinda mu cyiciro cya mbere.

Macron w’imyaka 39, arahabwa amahirwe yo gutorerwa kuyobora Ubufaransa.Aramutse atowe, ni we muperezida wa mbere icyo gihugu cyaba kigize uyoboye afite imyaka mike.

Uyu mugabo wahoze ari Minisitiri w’Ubukungu umwaka ushize, yeguye agiye gushinga ishyaka rye bwite mu Ugushyingo umwaka ushize.

Bimwe mubyo yijeje kuzageza ku Bafaransa natorwa, harimo miliyoni zisaga 50 z’amadolari yo gutoza abantu akazi, kureka gucana amakara hagakoreshwa izindi ngufu n’ibikorwa remezo.

Yasezeranye kandi kugabanya imisoro ku masosiyete manini.Yavuze ko azagabanya ubushomeri akabuvana ku 9.7 % akabugeza kuri 7 %.Macron kandi yavuze ko atazemerera abanyeshuri bari munsi y’imyaka 15 kugira telefone ku ishuri.

Mu ijambo ry’intsinzi, Macron yavuze ko naramuka atowe, azaba Perezida wa bose kandi bakunda igihugu.

Kugeza ubu Macron niwe uhabwa amahirwe yo gustinda, dore ko n’andi mashyaka adafite abakandida yatangiye kumushyigikira.

Benoît Hamon na Francois Fillon batsinzwe ku ikubitiro basabye abari babashyigikiye kujya inyuma ya Macron.

Benshi mu bayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi nabo bashimiye Macron ndetse banamwifuriza intsinzi, kuko bamufata nk’uzakomeza umubano w’Ubufaransa n’uwo muryango, bitandukanye na Le Pen.

Le Pen yiyamamaza yavuze ko natorwa azajya mu biganiro bigamije kuvugurura Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi kandi bigatorerwa.Yavuze ko kandi azahita yirukana abimukira badafite ibyangombwa, kandi abantu bashya bemererwa kuba mu Bufaransa ntibarenge ibihumbi icumi ku mwaka.

Yavuze ko azafunga imisigiti y’abahezanguni kandi imyaka yo guhabwa pansiyo igashyirwa kuri 60, n’amasaha yo gukora akaba 35 mu Cyumweru.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo