Machar yatangaje intego y’imirwano yabereye ku biro bya Perezida ikamuviramo guhunga

Dr. Riek Machar wahoze ari Visi Perezida wa Mbere wa Sudani y’Epfo akaza gusimbuzwa nyuma yo guhunga, yavuze ko intego y’imirwano ikomeye yabereye ku biro by’umukuru w’igihugu nta kindi yari igamije uretse kumwica.

Iyi mirwano Machar yagarutseho yabereye ku biro by’umukuru w’igihugu muri Sudani y’Epfo ihuza ingabo zirinda Perezida Salva Kiir ndetse n’izari zirinze Rieck Machar kuwa 8 Nyakanga 2016 ubwo Machar na Kiir bari bari hamwe mu nama.

Nyuma y’amezi atatu iyi mirwano ikomeye ibaye igahitana ubuzima bw’abasaga 300 ndetse benshi bagakurwa mu byabo.

Dr Rieck Machar yavuze ko imirwano yabereye i Juba ku biro bya Perezida yari yateguwe n’ingabo za Kiir zigamije kumuhitana (Machar) ariko ngo kuri we abona igihe cye cyari kitaragera nkuko bitangazwa n’ikinytamakuru Chimpreports.

Yabwiye abanyamakuru ati: Imirwano yabereye i Juba ni ibintu byari byateguwe kugirango nicwe ariko umunsi wanjye wari utaragera"

Ibi yabitangaje ubwo yari ahagurutse i Khartoum muri Sudani yerekeza muri Afurika y’Epfo kwivuza uburwayi avuga ko bumukomereye.

Ubwo yari ageze ku kibuga cy’intege mpuzamahanga cya Khartoum yabwiye abanyamakuru ko ashimira Leta ya Sudani kuba yaramuhaye ubuhungiro ndetse n’ibikorwa by’ubuvuzi ku burwayi bwe.

Uburwayi Machar agiye kwivuriza i Pretoria ngo bwamufatiye mu mashyamba yamazemo iminsi ubwo yavaga muri Sudani y’Epfo ajya mu buhungiro muri Kongo n’amaguru aho ngo yatungwaga n’imbuto zo mu mashyamba akaza kurokorwa n’ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Kongo zikamushyira abaganga.

Machar aravuga ibi mu gihe Kiir we ashinja ingabo za Machar kuba nyirabayazana w’imirwano bagamije guhungabanya guverinoma y’ubumwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo