Kwamamaza

MU MAHANGA

Loni irashinja ingabo za Perezida Kiir ubwicanyi n’ihohotera ryibasira ubwoko bumwe

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Loni irashinja ingabo za Perezida Kiir ubwicanyi n’ihohotera ryibasira ubwoko bumwe

Komiseri mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’abibumbye Zeid Ra’ad al-Hussein

Raporo nshya y’umuryango w’abibumbye iratangaza ko ingabo za Perezida Salva Kiir zimaze kwica abaturage 73 no gusambanya ku ngufu abagore 217 mu kwezi kumwe gusa kuva aho imirwano yongeye kwadukira hagati ya Perezida Salva Kiir na Dr Riek Machar utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Iyi raporo yashyizwe ahagaragara na komiseri mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’abibumbye Zeid Ra’ad al-Hussein kuri uyu wa 04 Kanama 2016.

Muri iyi raporo haragaragaramo abantu 73 bamaze kwicwa ndetse n’abagore 217 bakaba bamaze gusambanywa ku ngufu mu mujyi mukuru wa Sudani y’Epfo Juba hagati ya tariki 8 na 25 Nyakanga.

Iyi raporo ivuga ko iri hohoterwa n’ibi bikorwa by’ubwicanyi byibasiye cyane abo mu bwoko bw’aba Nuer ari na bo Dr Riek Machar urwanya ubutegetsi bwa Perezida Salva Kiir akomokamo.

Abatangabuhamya ndetse n’abakozi bakora mu nkambi y’impunzi ya UN iri mu mujyi wa Juba bemeza ko abenshi mu bishwe n’abahohotewe ari abo mu bwoko bw’aba Nuer.

Intambara zirimo kubera mu gihugu cya Sudani y’Epfo kuva muri 2013 zagiye zigaragazamo kwibasira ubwoko bumwe bw’aba Nuer bukomokwamo n’uwahoze ari Visi Perezida wa Sudani y’Epfo Riek Machar, aba baturage ngo bibasirwa n’abo mu bwoko bw’aba Dinka bakomokwamo Perezida Salva Kiir.

Kuri iyi nshuro na none, iyi raporo yongeye gushimangira ko ingabo za Leta ya Salva Kiir zibasiye bikomeye abo mu bwoko bw’aba Nuer.

Komiseri Zeid avuga ko mu mujyi muri Afurika intambara zigikomeje ndetse ko zimaze gufata indi ntera cyane cyane mu bihugu bya Afurika y’iburasirazuba.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza