Libiya: Abantu 16 bapfiriye mu mirwano yatewe n’inkende, 50 barakomereka

3

Abantu 16 bamaze gufa naho abandi 50 bakomerekeye mu mirwano ikomeye yahuje abanya Libiya bari mu bwoko bubiri butumvikana muri iki gihugu biturutse ku nkende.

Abaturage bo gace ka Sabha babonye iby’iyi mirwano bavuga ko yadutse hagati y’abo mu bwoko bw’aba Gaddadfa n’abo mu bwoko bw’aba Awlad Suleiman.

Iyi mirwano ngo yatangiye ubwo inkende y’umucuruzi wo mu bwoko bw’aba Gaddadfa yasimbukiraga itsinda ry’abakobwa b’abanyeshuri bari banyuze imbere y’iduka rye ndetse yurira umwe muri bo imwambura agatambaro yari yiteze mu mutwe.

Ibi ngo byatumye abagabo bo mu bwoko bw’aba Awlad Suleiman barakara bahagurukana uburakari bajya kwihorera bica abantu batutu bo mu bwoko bw’aba Gaddadfa ndetse na ya Nkende bahita bayica.

Ibi byatumye inzika ikomeza gukura abantu bagenda bakomeza guhigana ndetse nanakomeza kwicana uruhongohongo mu gihe cy’iminsi itatu yakurikiyeho kugeza n’aho abantu batangiye gutinya gutembera ngo badahura n’abo mu bwoko bubarwanya bakabica.

Reuters ivuga ko kuri iki cyumweru mu bitaro bya Sabha Medical Centre hari hamaze kugezwa imirambo 16 y’abapfiriye muri iyo mirwano.

Abagize ubwoko bw’aba Gaddadfa n’aba Awlad Suleiman bafatwa nk’abaturukamo imitwe yitwaje intwaro benshi kurusha abandi muri aka gace ka Sabha.

Abayobozi ngo bagerageje guhosha iyo mirwano ariko birananirana kubera inzika ntibyabuza ko abantu bakomeza kwicana.

Amakimbirane hagati y’abagize ubu bwoko yatangiye nyuma yo guhirikwa ku butegetsi kwa Muammar Gaddafi mu myaka itanu ishize ariko nubu baracyarebana ay’ingwe.

Abapfuye n’inkomere ngo biganjemo abana n’abagore ndetse ngo harimo n’abanyamahanga badakomoka muri iki gihugu.


Imirwano yabaye nyuma y’uko inkende ikubaganiye abana b’abakobwa yari ikomeye

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. erega abasiramu aho bava baakagera ni abadayimoni!ubundi byananiye isi yose kubarandura, na hano mu rwanda baraturembeje

Tanga Igitekerezo