Kwamamaza

MU MAHANGA

Leta ya Zimbabwe yizeye ko Trump atazayibera nka Obama na Clinton

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Leta ya Zimbabwe yizeye ko Trump atazayibera nka Obama na Clinton

Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe na n’ubu ukiri mu bihano yafatiwe na EU ndetse na Amerika

Leta ya Zimbabwe yishimiye intsinzi y’Umurepubulike Donald Trump ku buyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe bwa Amerika, ngo kuko nibura we ashobora kumva ingaruka z’ibihano Zimbabwe yafatiwe, akagarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Mu ijambo ry’ikaze ry’Ikinyamakuru cya Leta ya Zimbabwe ‘The Herald’ cyavuze ko Hillary Clinton wari uhanganye na Trump atigeze abanira icyo gihugu ubwo yari umunyamabanga wa Leta, ahubwo ngo we ashimishwa no gushoza intambara ndetse ngo n’inkoramaraso.

Clinton yabaye Umunyamabanga wa Leta kuva mu mwaka wa 2009 kugeza muri 2013.

Iki kinyamakuru cyavuze ko Amerika yakunze gushyigikira ibihano by’ubukungu Zimbabwe yashyiriweho n’ibihugu by’u Burayi, bakizera ko kuva Trump aje ari mushya kandi atarijanditse mu bikorwa bibi bya politiki, ngo hari icyizere ko azazahura umubano.

Cyagize giti “Twizeye ko Trump wafatwaga nk’utazi politiki, wanibasiwe cyane mu mezi 18 yose n’ibinyamakuru by’i Burayi na Amerika bivuga ko adashoboye, kubw’ubwo bunararibonye azabona n’impamvu y’uko bafata Zimbabwe.”

Icyo kinyamakuru cyifurije Trump imirimo myiza, kivuga ko bizeye kubona impinduka zitandukanye n’izo babonaga mu buyobozi busanzwe bwa Amerika.

IBITEKEREZO

  • kris Yanditse:

    Azakuboha yarabivuze trump

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza