Leta ya Uganda yaretse ibyo gukurikirana Dr Kizza Besigye

Leta ya Uganda yahagaritse urubanza yari ikurikiranyemo Dr Kizza Besigye icyaha cyo gusuzugura amategeko y’iki gihugu ubwo yari mu Rukiko rwa Kasangati.

The East African itangaza ko Umunyamategeko wa Leta Anthony Kyomuhendo utatangaje byinshi ku mpamvu yo guhagarika uru rubanza, yabwiye urukiko ko ingingo y’120 y’Itegekonshinga ry’iki gihugu iha uburenganzira umukuru w’ubushinjacyaha bwo guhagarika urubanza rw’umuntu uwo ari we wese ubushinjacyaha buba bukurikiranyeho ibyaha.

Uyu munyamategeko yabwiye urukiko ko niba Dr Besigye n’abunganizi be mu mategeko bakeneye kumenya impamvu baretse gukurikiranwa na Leta, ngo bakwegera ubushinjacyaha bukabibasobanurira.

Gusa ngo nubwo Besigye yaretse gukurikiranwa ku cyaha cyo kutumvira amategeko ya Leta, ngo aracyafite icyaha agikurikiranyweho cyo kwirahiza nka Perezida wa Repubulika kandi ataratsinze amatora nkuko byaragagajwe n’amashusho yafashwe ku wa 12 Gicurasi 2016, umunsi umwe mbere y’uko Perezida Museveni arahirira kuyobora Uganda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo