Leta ya Kenya yatangaje ibihe bidasanzwe by’amapfa

2

Leta ya Kenya yatangaje ibihe bidasanzwe by’amapfa nyuma y’aho Intara 23 mu Ntara 47 zigizwe igihugu zibasiwe n’izuba rimaze hafi amezi ane.

Guverinoma yatangaje ko ayo mapfa yatewe n’ibura ry’imvura guhera mu Ukuboza umwaka ushize.

Ikinyamakuru Reuters cyatangaje ko Perezida Uhuru Kenyatta yasabye abafatanyabikorwa ba Leta kubafasha guhangana n’icyo kibazo cyibasiye abantu, inyamaswa n’imyaka.

Ntabwo Leta yagaragaje amafaranaga akenewe ngo ihangane n’icyo kibazo, ariko yatangaje ko imaze gutanga miliyari zisaga 7 zo guhangana nacyo.

Umuryango utabara imbabare (Croix Rouge) uherutse gutangaza ko abaturage basaga miliyoni ebyiri n’igice muri Kenya bakeneye ibiribwa.

Abaturage bo mu majyaruguru ya Kenya baherutse gutanagza ko ahamze gupfa abantu 11 bishwe n’inzara nubwo nta mibare Leta yo iratangaza.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo